*Uvuga ko yiciwe Injangwe yareze mu nzego zitandukanye
*Umukuru w’umudugudu aravuga ko injangwe yihishe mu bindi bibazo bapfa
Umukuru w’umudugudu wa Binyana mu kagari ka Mbuye, mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza amaze amezi 8 aburana urubanza ashinjwa n’umuturage ko yamwiciye injangwe.
Alphonse Ruzindana ufite imyaka 77 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Binyana, mu Kagari ka Mbuye mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza ashinja umukuru w’uyu mudugudu ko yamwiciye itungo ry’injangwe.
Yabwiye UMUSEKE ko Injangwe yari mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu ubwo yapfaga.
Ati “Injangwe yanjye yagiye kwa Mudugudu turaturanye maze barayikubita barayica.”
Uyu musaza akomeza avuga ko urupfu rw’injangwe ye rwabaye mu kwezi kwa karindwi yarubwiwe n’umwana muto na we yihutira kubibwira abandi baturage bagiye kureba basanga Injangwe avuga ko yapfuye yaranatabitswe.
Ati “Injangwe yanjye narayikundaga yandindaga imbeba kandi sinazana indi (kuyicirira) kuko na yo ashobora kuyica.”
Jean Pierre Hakizimana umukuru w’uyu mudugudu wa Binyana avuga ko iyo njangwe yayisanze mu rugo rwe, akavuga ko bishoboka ko ibyo yari yariye byari byayiguye nabi, akongeraho ko itari iy’uyu musaza uyiyitirira.
Ati “Injangwe ntiyari iy’umusaza yari iya Mukamusoni kandi yajyaga ahantu hatandukanye bitewe n’ahari amata. Navuye mu kazi rero ngeze mu rugo ndayihasanga mbona imeze nabi mbaza uko byagenze, bambwira ko na bo ari uko bayibonye maze nanjye mbwira abana ko bayimvanira mu rugo gusa yari itarapfa.”
- Advertisement -
Hakizimana yongeraho ko umusaza akunda imanza kandi ahantu hose agaragaza ko urupfu rw’injangwe ari inzitizi kuko bajya no kumutora (Hakizimana) umusaza yabitanzeho nk’inzitizi gusa biteshwa agaciro.
Nubwo impande zombi zitavuga rumwe ku kibazo cy’iyo njangwe, umusaza Alphonse Ruzindana yihutiye kurega umukuru w’umudugudu kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2021, ikirego cyaregewe Mutwarasibo.
Yaje no kumurega ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari no mu Bunzi.
Ziriya nzego zose zakiraga ikibazo zikacyumva maze zikavuga ko zidafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza none ubu ikibazo kigeze muri RIB kandi bose baravuga ko biteguye gukomeza kuburana urwo rubanza.
UMUSEKE wabajije Ruzindana icyo yifuza, avuga ko Umukuru w’Umudugudu agomba kumuriha Injangwe ye nubwo yapfuye ngo Leta igomba kuzagira uko ibigena.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gukomeza kwegera abaturage bumva ibibazo bafite bigendanye n’ubutabera, nibwo umusaza Ruzindana yabagejejeho iki kibazo.
Jean Claude Ntirenganya Umukozi muri uru rwego ukora muri serivisi zo gukumira ibyaha yavuze ko bagiye gukora iperereza kuri iki kibazo.
Gusa nubwo umusaza Ruzindana Alphonse urega ko afite ikibazo cy’injangwe yapfuye agashinja umukuru w’umudugudu kuyica, bombi bavuga ko atariyo bapfa gusa kuko Ruzindana avuga ko umukuru w’umudugudu amugiraho ingengabitekerezo.
Umukuru w’Umudugudu we akavuga ko bishingiye ko Ruzindana iyo amubona atera imbere atabyishimira kuko avuga ko se yabasenyeye (asenyera kwa Ruzindana mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994).
Ruzindana ariko avuga ko yatanze imbabazi byarangiye, ariko Umukuru w’Umudugudu akavuga ko adakwiye kujya abazwa ibijyanye na Jenoside kuko nta byo yakoze.
Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza