Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yakiriye Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yakiriye mu biro bye Umushumba wa Arikidiyoseze ya Kigali, Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda.

Perezida Ndayishimiye yakiriye Musenyei Antoine Karidinali Kambanda

Ni uruzinduko Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda yagiriye mu Burundi aho anitabiriye Ihuriro rusange ry’Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Ifoto yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, igaragaza Perezida Ndayishimiye ari kumwe n’umufasha we ndetse na Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda uri kumwe na Musenyeri Philippe Rukamba.

Uru rugendo rwa Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda rubaye mu gihe kuwa 15 Werurwe 2022,itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo , Maj Gen Albert Murasira, yari muri iki gihugu ,wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Ku wa 10 Mutarama, 2022, u Burundi nabwo bwohwereje intumwa za bwo zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira, na we wari uzanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel na we yari yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Banyankimbona Domine.

 

Igitabo gishya cy’ubucuti…

Muri Nyakanga 2021 ubwo uBurundi bwizihizaga umunsi wo w’ubwigenge  ku nshuro ya 59, Perezida Ndayishimiye Evariste yavuze ko igihe kigeze ngo igihugu cye n’uRwanda byibagirwe amateka y’umubano mubi wakunze kuranga ibihugu byombi ubundi bitangire igitabo gishya cy’ubucuti.

- Advertisement -

Yagize ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi ari uw’akanyamuneza ku Burundi, ndabizi ko nta Murundi n’umwe utanezerewe kuri uyu munsi kuko na bene wacu bo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda baje aha kudushyigikira.”

Hashize iminsi abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagenderanira, ibintu bigaragaza inzira ko kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW