Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Sissoco Embaló yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Werurwe 2022, nibwo Perezida Umaro Sissoco Embaló yageze mu Rwanda yakirwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Perezida Umaro Embaló n’abamuherekeje akaba yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.
U Rwanda na Guinea Bissau ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, tariki 27 Mata 2021 nibwo Jean Pierre Karabaranga yashyikirije Perezida wa Guinea Bissau impapuro zimwemerera guhararira u Rwanda nk’Ambasaderi, gusa Karabaranga akaba anahagarariye u Rwanda muri Mali, Senegal, Mali, Gambia na Cape Verde.
Icyo gihe Umaro Sissoco Embaló yasabye Karabaranga kumuhera indamukanyo mugenzi we Perezida Kagame amwizeza ko bazarushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu ubukungu n’ibindi.
Perezida Embaló uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, muri Gashyantare ubutegetsi bwe bwahatswe guhirikwa na bamwe mu bavuzwe ko bahoze ari abacuruzi b’ibiyobyabwenge.
Ni igeragezwa rya Coup d’Etat ryabaye tariki 1 Gashyantare 2022, ubwo yari ayoboye inama y’Abaminisitiri maze inzu barimo igaterwa n’abantu bitwaje intwaro bakayigota ariko ntiyagezweho.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW