RDB yahannye Hoteli yatanze Serivise mbi muri Tour du Rwanda 2022

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda RDB rwahannye Hilltop Hotel yo muri Kigali nyuma yo gutanga serivise zitanoze ku bitabiriye isiganwa ry’amagare rya 2022, icibwa amande y’ibihumbi 300 Frw.

Abatanze serivise mbi muri Tour du Rwanda 2022 bahanwe

Mu intangazo ryasohowe na RDB babinyijije kuri Twitter, hoteli ya Hilltop na Country Club zahanishijwe gucibwa amande y’ibihumbu 300 Frw ndetse ziranihanangirizwa nyuma yo kugaragara ko zatanze serivise mbi muri Tour du Rwanda.

Itangazo rigira riti ‘‘Nyuma ya raporo kuri serivise nkene zatanzwe na Hoteli Hilltop na Country Club nyuma yo gusozwa kwa Tour du Rwanda, RDB iramenyesha ko zahanishijwe amande y’ibihumbi 300 Frw ndetse ziranihanangirizwa.’’

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwongeye kwibutsa abafite aho bahuriye n’ubukerarugendo no kwakira abantu ko bakwiye kuzirikana ko gutanga serivise inoze ku babagana ari inshingano zabo.

Tour du Rwanda 2022 yasojwe ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare, ryegukanwa na Natnael Tesfatsion akoresheje amasaha 23, iminota  25 n’amasegonda 34, riba irya kabiri yegukanye nyuma y’uko rishyizwe kuri 2.1.

RDB isanzwe ihana amahoteli na restaurant zitanga serivise mbi kuko mu minsi ishize nabwo yahannye amawe mu mahoteli yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ibi bikorwa mu rwego rwo kugenzura itanga rya serivise nziza ku bigo byakira abantu barimo bamukerarugendo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW