Rusizi: Umunyeshuri yarohamye mu mashyuza arapfa

Karangwa Elysee w’imyaka 16 wigaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mashesha rwo mu Murenge wa Gitambyi mu Karere ka Rusizi yarohamye mu mazi y’amashyuza arapfa.

Aya mashyuza niyo uyu munyeshuri yarohamyemo arapfa

Uyu munyeshuri yari yagiye gukina imikino ihuza ibigo by’amashuri byo mu Mirenge itandukanye.

Ibi byabaye  mu masaha ya saa kumi z’umugoroba  wo ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, bibera mu Murenge wa Nyakabuye mu Kagari ka Mashyuza mu Karere ka Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Ngamije lldephonse, yabwiye UMUSEKE ko uyu mwana yarohamye ubwo bari mu bikorwa bya siporo we n’abandi banyeshuri  bakajya koga mu mashyuza.

Ati “Ejo bari bafite imikino, hari ikibuga hafi y’amashyuza, ubwo  bya bindi by’abana hashobora kuba hari uwazanye igitekerezo cyo kujya koga. Mu gushakakisha aho umwana yarengeye, ababyeyi babonye imyenda y’umwana imusozi,noneho bakeka ko yaba yarohamye kandi amashyuza iyo agutwaye haba hagomba gushira masaha 24, ubwo mu gitondo  amasaha ajya gusa nayo yarohamiyemo nibwo yazamutse.”

Uyu muyobozi yasabye abarezi n’ababyeyi  baturiye amashyuza kuba hafi y’abana.

Ati “Ni ukugerageza kumva ko ubuzima bw’abana bwabo, aberekera cyangwa ababa bafite aho bahurira nayo mashyuza baba bagomba kubareberera mu gihe hakirebwa uburyo hacungirwa umutekano cyane ko hari haciye iminsi amashyuza atagihari. Turasaba abarezi kwita ku buzima bwabo no kubacunga.”

Uyu muyobozi yavuze ko inzego zishinzwe iperereza ziri kurikora  kugira ngo harebwe niba nta wundi waba ubifitemo uruhare.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW