Rutsiro: Abagizi ba nabi batemye inka y’umuturage

Abagizi ba nabi bataramenyekana bitwikiriye ijoro maze batema inka y’uwitwa Bengifayida Constastine  yari yarahawe muri gahunda ya Gira Inka.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 16 Werurwe, 2022 bibera mu Murenge wa Kivumu mu Kagari ka Nganzo mu Mudugudu wa Remera mu Karere ka Rutsiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nganzo, Bizimana Eriezel yemereye UMUSEKE  ko  ibyo byabaye kandi ko umuturage na we yabimenye agiye guha iryo tungo ubwatsi.

Ati “Ni abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro bajya mu rugo rw’umugore batema inka ukuguru ahagana inyuma ku buryo itashobora kugenda. Nyiri inka yabimenye mu gitondo ari uko agiye kuyigaburira abona yabaye gutyo.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu muturage yatangaje ko nta muntu akeka waba warakoze ibyo kuko nta we bafitanye ikibazo gusa ko inzego zishinzwe iperereza ryaritangiye kugira ngo hamenyekane  uwaba ubyihishe inyuma.

Bizimana yavuze kandi ko atari ubwa mbere muri uwo Mudugudu hagaragaye urugomo nk’urwo kuko mu mwaka wa 2015 nabwo hari umuturage wigeze nabwo gutemerwa inka.

Yongeyeho  kandi ko hari insoresore zikunze kurangwa n’urugomo ariko ko ubuyobozi bwatangiye kubata muri yombi bakajyanwa kwigishwa mu kigo ngororamuco.

Ati “Uyu Mudugudu wari usanzwemo abantu b’insoresore zigize ibihazi ariko ku bufatanye na Polisi, Umurenge na DASSO  bari  bagerageje gufatamo abantu 7 mu icyenda (9) bari babaruwe bakajya mu kigo ngororamuco kwigishwa. Hari ibyagaragaye harimo kuba hari abagiye batema ikawa y’umuturage, bagatema insina. Ibyo bintu ntabwo byari biherutse.”

- Advertisement -

Yasabye abantu gutanga amakuru kandi nabo ubwabo bakigishanya hagamijwe gukumira icyaha.

Ati “Bajya baduha  amakuru y’abantu bafite imyitwarire mibi yo kwangiriza bagenzi babo kandi abo bazi n’abandi babona bashobora kwishora muri ibyo bikorwa bakaba babigisha bababwira ko atari byiza.”

Amakuru avuga ko urugomo rukorwa n’insorensore ziba zanyoye ibiyobwabwenge maze bakishora mu bikorwa bibi.

Kugeza ubu  inka y’uyu mugore w’umupfakazi yatemwe isize inyana yayo, ngo hagiye kurebwa uburyo ashumbushwa indi.

Inka y’umuturage yatemewe mu kiraro
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW