Sosiyete Sivili Nyafurika igiye gukora ubuvugizi ku guhangana n’ibyuka bihumanya ikirere

webmaster webmaster
Abagize Sosiyete Sivili Nyafurika bavuga ko Miliyari 100 z'amadorali y'Amaerika ariyo ibihugu bikize byemeye kujya bitanga buri mwaka
Abagize Sosiyete Sivili Nyafurika, bavuga ko bagiye kuzamura ijwi mu bihugu bikize kugira ngo birekure amafaranga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri Afurika.
Abagize Sosiyete Sivili Nyafurika bavuga ko Miliyari 100 z’amadorali y’Amaerika ariyo ibihugu bikize byemeye kujya bitanga buri mwaka

Mu nama y’iminsi itanu iri kubera iKigali abagize Sosiyete Sivili  bo mu bihugu 51 byo ku mugabane w’Afurika bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi mu bihugu bikize byohereza ibyuka bihumanya ikorere kugira ngo ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara bihabwe amafaranga yo kubungabunga ibidukikije.

Umuhuzabikorwa w’Imiryango Nyarwanda iharanira kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurike y’ibihe Vuningoma Faustin avuga ko hashize igihe batakambira ibihugu bikize gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bagiranye yo guha amafaranga ibihugu bikennye agamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri Afurika.

Vuningoma yavuze ko umugabane w’Afurika wohereza mu kirere ibyuka bihumanya bitageze kuri 4% .

Akavuga ko mu biganiro byinshi bamaze gukorana n’ibihugu biteye imbere bihumanya ikirere, bemeranyijweho ko buri mwaka bazajya batanga miliyari 100 z’amadolari y’Amerika ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere  kuri ibyo bihugu by’Afurika bitangiza ikirere.

Yagize ati ”Nta munsi numwe ayo mafaranga byigeze biyohereza, kandi ibyo twasabwe twarabikoze.”

Vuningoma avuga ko mu Rwanda by’umwihariko rutageza kuri 1% ry’ibyuka rwohereza mu kirere, kandi ko ibyuka ibyo bihugu byohereza mu kirere bimaze kugira ingaruka ku batuye mu bihugu by’Afurika.

Perezida w’ihuriro Nyafurika riharanira ubutabera mu mihindagurikire y’ibihe (Alliance Panafricain pour la Justice Climatique)  Augustine B Njaminshi avuga ko nta bushobozi  ibihugu by’Afurika bishobora kubona kugira ngo bibashe kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ibihugu bikize byohereza keretse bihawe amafaranga.

Yagize ati ”Nigeze kubaza Minisitiri w’intebe w’igihugu cyanjye nti:Amafaranga muhabwa yo kubungabunga ibidukikije angana ate? nta gisubizo nigeze mbona.”

Vuningoma Faustin avuga ko Afurika igiye kuzamura ijwi kugira ngo ihabwe amafaranga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Augustine akavuga ko n’amafaranga ibyo bihugu byohereza usanga ari nk’igitonyanga mu nyanja kuko ataba ahagije akavuga ko ayo mafaranga agomba gutangwa kandi hakamenyekana umubare wayo kuko atari inkunga Afurika isaba.

- Advertisement -

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije Patrick Karera avuga ko   bifuza kugira ijwi rimwe nk’abanyafurika kugira ngo inama iteganyijwe kubera mu gihugu cya Misiri mu mpera z’uyu mwaka wa 2022 izabe bafite imyumvire imwe n’intego bifuza kugeraho.

Yagize ati ‘‘Imyanzuro y’iyi nama niyo tuzajyana mu nama izabera mu Misiri.”

Karera yavuze ko  gahunda yo guhangana n’imihindagurike y’ibihe Leta itayikora yonyine, ko bisaba ubushobozi bwa za Leta n’Imiryango itari iya Leta kugira ngo igerweho.

Gusa yavuze ko hari ibyo uRwanda rumaze gukora birimo gushyiraho ikigega cya FONERWA gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije.

Muri iyi nama, abayirimo  bavuze ko ingaruka zijyanye n’imihindagurike y’ibihe byatangiye kugaragara mu bihugu by’Afurika aribyo Mozambique, Zimbabwe, Madagascar, Kenya kuko imyuzure yahitanye ubuzima bw’abantu  benshi.

Bavuze ko umwaka ushize wa 2021 mu Rwanda abaturage 200 bahitanywe n’ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ibihe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick avuga ko ibizava muri iyi nama bizashyikirizwa ibihugu bikize mu nama izabera mu Misiri
Abo mu bihugu 51 by’Afurika bagiye gushyira hamwe kugira ngo ibihugu byohereza mu kirere ibyuka bihumanya ikirere bitange amafaranga
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kigali