U Burundi bwasobanuye impamvu hari Abarundi bashakaga kwinjira mu Rwanda bakagarukira ku mupaka

webmaster webmaster
Minisitiri Albert Shingiro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Burundi, Albert Shingiro yavuze ko iki Gihugu cyo kitarafungura imipaka iruhuza n’u Rwanda bityo ko nta bantu bemerewe kuyambuka.

Minisitiri Albert Shingiro

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe  ubwo Igihugu cy’u Rwanda cy’igituranyi n’u Burundi cyatangiraga icyemezo cyo gufungura imipaka yo ku butaka igihuza n’ibihugu by’ibituranyi.

Albert Shingiro yavuze ko nubwo u Rwanda rwafungiye imipaka iruhuza n’u Burundi ari inkuru nziza ariko ko u Burundi bwo butarayifungura kubera impamvu yari isanzweho.

Yavuze ko icyatumye imipaka ifungwa hagati y’Ibihugu byombi kuva muri 2015, kitararangira burundu nubwo Ibihugu byombi bikiri kuganira kugira ngo bitore umuti w’ibibazo bimaze igihe hagati yabyo.

Ati “Turimo turakorana kugira ngo turebe ko imigenderanire igenda neza icyo gihe rero ibiganiro dufitanye n’u Rwanda birimo biragenda neza bigeze kure, nababwira ko bitararangira burundu.”

Yavuze ko kuba u Rwanda cyafashe icyo cyemezo cyo gufungura imipaka ari byiza, “ariko ku ruhande rw’Igihugu cyacu ntiturafungura, umunsi twafashe icyemezo cyo gufungura, tuzabimenyesha abanyamakuru n’Abarundi kugira ngo babimenye.”

Albert Shingiro wahuye na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta muri 2020, ku mupaka wa Nemba, yavuze ko igihe ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi bizaba byarangiye, ari na bwo Igihugu cye kizafungura imipaka bityo imigenderanire ikongera kuba ntamakemwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -