Abantu batandukanye barimo Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Sadan y’Epfo na Hon. Robert Robert Kyagulanyi Ssentamu bamaganye ibyatangajwe na Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko ashyigikiye u Burusiya buri gukorera intambara muri Ukraine.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare 2022, yeruye ko ashyigikiye u Burusiya bwashoje intambara muri Ukraine.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagize ati “Putin ari mu kuri kwa nyako. Ubwo USSR yashyiraga misire za kirimbuzi muri Cuba mu 1962, Uburengerazuba bwari bwiteguye kurangiza Isi yose. None ubu mu gihe NATO yabikoze, biteze ko u Burusiya butakora nk’ibyo?”
Ni ubutumwa bukomeje kwamaganwa na bamwe barimo Dionyz Hochel usanzwe ari Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Sudani y’Epfo ushinzwe itangazamakuru.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko bamaganye aya magambo ya Lt Gen Muhoozi.
Yagize ati “Twiteguye ko Ibihugu byo mu karere byumva uburemere bw’iki kibazo kandi bikaba biri mu murongo umwe na EU.”
Dionyz Hochel yaboneyeho gusaba ibihugu byo mu karere gushyigikira Ukraine, bikamagana intambara y’u Burusiya ikomeje kugwamo inzirakarengane z’abaturage.
Yanavuze ko mu gihe Uganda yakwerura ko ishyigikiye u Burusiya nk’uko byakomojweho na Lt Gen Muhoozi usanzwe ari umusirikare ufite ijambo rikomeye muri iki Gihugu, kizafatirwa ibihano.
Hon Robert Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine na we yamaganye ibyatangajwe na Gen Muhoozi, avuga ko mu gihe Isi yose ibabajwe n’ibiri kubera muri Ukrain, Museveni n’umuhungu we ngo bashyigikiye iyi ntambara y’u Burusiya.
- Advertisement -
Bobi Wine usanzwe azwiho guhangana na Perezida Museveni dore ko banahanganiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko ibi byatangajwe n’umuhungu we bitamutunguye kuko ntakiza ajya abitegaho.
Ati “Muhoozi ashyigikiye intambara yo muri Ukraine! Ni iki cyabimubuza se? Hari n’irinsi tsinda ryinjiye muri DRC. Bagomba kwishyura miliyoni z’amadolari y’ibyo bangije.”
Bobi Wine yavuze ko Abanya-Uganda bafite umutima wa kimuntu, bifatanyije n’Abanya-Ukraine by’umwihariko abamaze kuburira ababo mu ntambara ndetse n’ibihumbi by’abamaze guhunga.
UMUSEKE.RW