Uganda: Bashenguwe n’urupfu rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Kuva kuri Perezda wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni kugeza ku muturage usanzwe bashenguwe n’urupfu rwa Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu witabye Imana azize uburwayi.

Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yitabye Imana

Aya makuru yashimangiwe bwa mbere kuri iki Cyumweru  tariki 20 Werurwe 202, na Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter ye aho yavuze ko bashenguwe n’inkuru y’akababaro y’uyu mugabo.

Yagize ati “Bagore namwe bagabo ni akababaro kenshi kubabwira inkuru y’urupfu rwa Rt. Jacob Oulanyah Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.”

Perezida Museveni yavuze ko iyi nkuru yayimenye ahagana saa 10:00 a.m ku makuru yahawe n’abari hafi y’aho arwariye ndetse n’abaganga bamwitaho. Avuga ko yabanje kugeza iyi nkuru ku bana be n’umuryango we, akaba yaboneye kumiwifuriza iruhuko ridashira.

Iyi nkuru kandi yashenguye bikomeye umuhungu wa Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda UPDF zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, wihanganishije abo mu muryango we.

Ati “Mbabajwe bikomeye no kumva inkuru y’urupfu rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Jacob Oulanyah. Yari umugabo wiyoroshya, inshuti, umunyamurava kandi ufite intumbero. Yari umugabo mwiza n’umuvandimwe wo kwiringira. Uganda ibuze intwari. Nihanganishije abo mu muryango we.”

Jacob Oulanyah atabarutse ku myaka 56,  akaba yaguye mu Mujyi wa Seattle muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari amaze iminsi arwariye.

Uyu mugabo waherukaga gusurwa n’abayobozi bakuru ba Uganda aho yari arwariye, bavuyeyo bahamya ko akeneye imbaraga z’amashengesho kubera kuremba.

Jacob Oulanyah yabaye Perezida w’Inteko w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ku wa 24 Gicurasi 2021 ahigitse Rebecca Alitwala Kadaga wari kuri uwo mwanya, ni mu gihe kuva mu 2011 yari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW