Umuherwe wo muri Uganda arifuza kugura Chelsea yanatangaje izina yahita ayita

Nyuma y’uko umukinnyi w’iteramakofe Conor McGregor atangaje ko yifuza kugura ikipe y’umupira w’amaguru ya Chelsea, undi muherwe wa hano hirya muri Uganda na we yatangaje ko yifuza kugura iyi kipe.

Joel Jaffer A’ita arifuza kugura Chelsea

Joel Jaffer A’ita usanzwe ari umuherwe ukomeye muri Uganda, akaba afite n’ikipe ya Arua Hill FC isanzwe iri mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona ya Uganda, na we yinjiye mu bifuza kugura Chelsea nyuma y’uko nyiri iyi kipe ikomeye ku Isi atangaje ko ayishyize ku isoko.

Yabwiye BBC ko yiteguye kugura Chelsea  ndetse ko yiteguye no kurenza igiciro cyavuzwe na Roman Abramovich.

Joel Jaffer A’ita yagize ati “Ku giciro cyayo cy’amadolari ya Miliyari 3.2, twatanga miliyari 3.3. turifuza no kuzahita duhindura izina ikitwa Kongolo FC.”

Joel Jaffer A’ita aramutse abashije kugura Chelsea yaba abaye Umunya-Uganda wa kabiri wifuje kugura ikipe yo mu Bwongereza nyuma ya Michael Ezra Mulyoowa na we wari watangaje ko yifuza kugura Leeds United kuri Miliyoni 60 Euro muri 2004.

Mu ntangiro z’uku kwezi, umukinnyi ukomeye ku isi mu mikino njyarugamba, Conor McGregor na we yari yatangaje ko yifuza kugura Chelsea.

Tariki 02 Weruwe 2022, umuherwe w’Umurusiya Roman Abramovich nyiri Chelsea, yatangaje ko yifuza kugurisha iyi kipe ikomeye ku Isi kugira ngo abone amafaranga yo gushyira mu kigega cyo gufasha abari kugirwaho ingaruka n’Intambara iri kubera muri Ukraine yashojwe n’Igihugu akomokamo cy’u Burusiya.

UMUSEKE.RW