Umucamanza yategetse ko icyemezo cyafunze Me Nyirabageni Brigitte by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza kuwa 17 Gashyantare 2022 kigomba kugumaho akazaburana mumizi afunze.
Kuri uyu wa gatanu nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo k’ubujurire bwatanzwe na Me Nyirabageni Brigitte wajuririye uru rukiko arusaba ko rwamurekura by’agateganyo.
Kubera ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwamufunze by’agateganyo rugategeka ko afungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge.
Me Nyirabageni Brigitte Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cya ruswa, ariko uyu munyamategeko iki cyaha aragihakana akavuga ko icyo Ubushinjacyaha kita ruswa, ko ataribyo ko amafaranga yahawe angana na Miliyoni 1Frw ari amafaranga yishyurwaga n’umukiriya we kuko yari amuburaniye igihe kinini atamwishyura.
Ubwo yaburanaga ubujurire bwe mu rurkiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 03 Werurwe 2022 yasabye Umucamanza ko mu gihe inteko izaba yiherereye yazatesha agaciro icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kicukiro rukamufungura.
Me Nyirabageni Brigitte yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuwa 15 Gashyantare 2022 yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Me Bayingana Janvier, Me Gakunzi Musore valery na Me Rugaza David.
Icyo gihe Me Bayingana Janvier yatanze ingwate ya Miliyoni eshatu kugirango urukiko rurekure Umukiriya we ariko Urukiko rubitera utwatsi Umucamanza ategeka ko agomba gufungwa muri Gereza iminsi 30 y’agateganyo.
Uyu munyamategeko ucyekwaho kwaka ruswa akazaburana mumizi afunze.
NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW