Abadepite batunguwe no kuba Karongi na Ngororero nta ngengo y’imari mu guhangana n’ibiza

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yatunguwe no kubona Uturere twa Karongi na Ngororero two mu Burengerazuba bw’Igihugu nta ngengo y’Imari tugira ijyanye no guhangana n’ibiza kandi turi mu two byibasira cyane.

Abadepite basabye ko Uturere twa Ngororero na Karongi duhabwa ingengo y’imari yo guhangana n’ibiza

Ibi byagaragaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, ubwo komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu mu mutwe w’Abadepite yagezaga ku nteko rusange raporo ku biganiro komisiyo yagiranye n’ubuyobozi bw’Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kumenya igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2021-2022.

Muri iyo raporo, Umujyi wa Kigali ingengo y’imari yari yagenewe ibikorwa byo kurwanya Ibiza mu mwaka wa 2021-2022, yari miliyari imwe na miliyoni 7 Frw. Nyuma yo kuvugururwa yaje kugabanuka, igera kuri miliyoni  565,3Frw ariko baza guhabwa miliyoni 441,9Frw.

Abadepite bagaragaje ko hari impungenge zo kuba hari Uturere two mu Burengerazuba bw’Igihugu tutagira ingengo y’Imari yo guhangana n’ibiza ndetse no kuba ingengo y’Imari y’Umujyi wa Kigali yaragabanutse.

Umwe yagize ati “Utu Turere muri rusange, Intara y’Iburengerazuba, ni intara yibasirwa n’ibiza cyane. Ukabona n’utu Turere ari two twibasirwa cyane, Karongi na Ngororero tutaragenewe ingengo y’imari ni ikibazo.”

Yakomeje ati “Nkaba natanga icyifuzo ko mu gihe cyo kugena ingengo y’imari by’umwihariko Intara y’Iburengerazuba yakagombye kugenerwa ingengo y’imari yafasha cyane cyane nko kugura imodoka ifasha gukora ubutabazi mu gihe cy’inkangu.”

Undi na we ati “Nagira ngo mbaze muri iyi minsi dufite imvura nyinshi, ikazana Ibiza, komisiyo yabonye turiya Turere turi kubyitwaramo gute? Ikoresha iki kugira ngo ihangane n’ibiza byo muri iki gihe?”

Perezida wa Komisiyo w’imari n’umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko, Prof. Munyaneza Omar yavuze ko muri rusange mu Turere n’Umujyi wa Kigali hari ibibazo bifite aho bihuriye n’ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’ubutabazi.

Yagize ati “Komisiyo yasanze amafaranga yo guhangana n’ibiza yarakoreshejwe neza nubwo hagiye habamo imbogamizi zitandukanye, muri zo nkaba nababwiramo izi eshatu.

- Advertisement -

Hari ibiciro bitangwa na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) byari hasi ku biri ku isoko, bituma ibikorwa byari biteganyijwe bidakorwa byose, hari ukuba ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali ijyanye n’ibiza idahagije kugira ngo hubakwe amacumbi 221 no gusana inzu 197 zahuye n’ibiza, n’iyongengo y’imari bari baragenewe yashoboraga gufasha muri ibyo bikorwa na yo yaragabanutseho 56%.”

Abadepite bagaragaje ko nubwo hari ibibazo bitandukanye bitarakemurwa, komisiyo ishima intambwe imaze guterwa mu gushyirwa mu bikorwa hagendewe ku bitekerezo by’abaturage.

Ku wa 12 Ukwakira, 2021 nibwo inteko rusange umutwe w’Abadepite yari yanzuye ko Uturere duhabwa ingengo y’imari idufasha guhangana n’ibiza, gusa Uterere twa Ngororero, Burera, Gisagara na Huye nta ngengo y’imari twigeze tubona.

Ingengo y’imari ya Leta yatowe muri Kamena 2021 yari miliyari 3806,9Frw, iza kuvugururwa muri Gashyantare 2022 yiyongeraho miliyari 633,6 Frw bituma igera kuri miliyari 4440,5 Frw.

Ingengo y’imari yari igenewe Uturere yari miliyari 735,1Frw yiyongereyeho miliyari 50,4Frw nyuma yo kuvugururwa kwayo igera kuri miliyari 785,5Frw.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW