Imvura yaguye mu minsi ibiri yishe abantu 11 yangiza byinshi – MINEMA

Imibare ya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA igaragaza ko imvura yaguye tariki 23 na 24 Mata yatwaye ubuzima bw’abantu 11 ikomeretse abandi 13 ndetse isenya n’inzu 100 z’abaturage.

Ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 11 abandi 13 barakomereka

Iyi mvura yaguye nyuma y’uko ikigo gishinzwe iteganyagihe Meteo-Rwanda giteguje abanyarwanda ko kuva tariki ya 21 kugeza 30 Mata 2022 hateganyijwe imvura nyinshi kurusha iyaguye, imvura iri hagati ya milimetero 50 na 150.

Nyuma y’iminsi mike Meteo Rwanda itangaje ibi, mu ijoro rya tariki 23 Mata imvura yaraguye hirya no hino mu gihugu maze ikomeza no kugwa bucyeye bwaho tariki ya 24 Mata 2022.

Imibare UMUSEKE ukesha Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi [MINEMA], yerekanye ko tariki ya 23 na 24 Mata 2022, imvura yaguye mu gihugu hose yatwaye ubuzima bw’abantu 11, naho abandi 13 barakomereka ndetse yangiza n’ibindi bikorwaremezo birimo imyaka, ibiraro n’inzu zigera ku 100.

 Akarere ka Nyamasheke niko gafite abantu benshi bahitanywe n’ibiza kuko barindwi bapfuye harimo batandatu bagize imiryango ibiri, aho inzu barimo yagwiriwe n’umukingo.

Mu mujyi wa Kigali batatu barapfuye barimo 2 mu Karere ka Kicukiro n’undi wa Gasabo. Aba biyongeraho umuntu umwe wo mu Karere ka Ngororero.

Ni mu gihe abantu 13 aribo bakomerekejwe n’ibiza byatewe n’iyi mvura yaguye ari nyinshi.

Akarere ka Kicukiro ni abantu bane, Gasabo 3, Ngororero 4, naho babiri ni aba Nyamasheke na Rulindo.

Mu nzu 100 zasenyutse, Akarere ka Kicukiro kabarura izigera kuri 30, 23 Gasabo, 4 Nyamasheke, 5 Nyarugenge, 4 Burera, 3 Nyabihu, 3 Ngororero, 2 Rwamagana. Naho mu turere twa Muhanga na Ruhango habaruwe inzu ebyiri.

- Advertisement -

Ibyangijwe byiyongeraho imihanda ibiri itakiri nyabagendwa mu turere twa Gakenke na Ngororero.

Ibiraro bigera kuri 6 nabyo byarasenyutse harimo 4 Gasabo, kimwe mu Karere ka Nyarugenge.

Uretse ibi bikorwa remezo byatwawe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye, imyaka y’abaturage nayo yarangijwe n’ibiza harimo nka hegitari 49 z’imyaka y’abaturage mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuzeko nko mu Mujyi wa Kigali ibi bihe by’imvura yatangiye no kubatwara abantu bitoroshye ari naho yahereye asaba abantu kwitwararika.

Yagize ati “Birumvikana ko atari ibihe byiza, ibihe by’imvura bikaze bitangiye no kudutwara abantu, ari naho tugomba no kwitwararika mu kubikumira.”

Abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bagiriwe inama yo kuhimuka kugirango barengere ubuzima bwabo, ibi bikajyana no gusibura imiyoboro y’amazi.

Meteo Rwanda yo yagiriye abantu inama yo kwirinda no gufata ingamba zihangana n’ibihe by’imvura nyinshi barimo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW