Abanyeshuri ba UTB bakoze umuganda banatanga Mituweri ku batishoboye

Kicukiro: Kuri uyu wa Gatandatu abanyeshuri biga muri Kaminuza yigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo UTB ishami rya Kigali, bakoze igikorwa cy’umuganda udasanzwe mbere y’uko u Rwanda rwinjira mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28.

Pro. Dr Kabera Callixte aterura amabuye mu gikorwa cy’umuganda

Uyu muganda wakorewe ahubatse inyubako nshya Kaminuza izakoreramo ariko zitaratahwa ku mugaragaro kuko hari imirimo y’ubwubatsi iri gukorwa.

Nyuma y’umuganda wamaze amasaha atatu Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya UTB, Prof. Dr Kabera Callixte yashimiye abanyeshuri igikorwa cy’isuku bakoze babyibwirije.

Yanabashimiye igikorwa cy’urukundo bagaragaje cyo kwishakamo amafaranga ari mu bushobozi bwabo bagakusanya agera kuri Miliyoni imwe kugira ngo abaturage batishoboye bagereye ishuri ryabo bagire ubuzima bwiza, bakabatangira Mituweli.

Prof. Dr Kabera Callixte yavuze ko igikomeye atari umusanzu wa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, yakusanijwe n’abanyeshuri.

Ati “Igikomeye cyane ni umutima w’impuwe kandi uzirikana abaturanyi bacu batishoboye tugiye guturana vuba aha.’’

Ngaruyingabo Gildas wiga muri UTB ibijyanye n’ubuyobozi bw’amahoteli wari uhagarayiye abanyeshuri muri iki gikorwa cy’ubwitange yabwiye UMUSEKE ko igitekerezo cyo guha mituweli abaturage 333 ari umusanzu bahaye Kaminuza yabo kuko ari yo bakesha ubumenyi bafite uyu munsi.

Ati “Twifuje ko twafasha abaturage bagezweho n’ubukene bituritse ku cyorezo cya Covid-19 kuko harimo ababuze ubushobozi bwo kubona Mituweli.”

Ngaruyingabo Gildas yavuze ko ku ishuri nta gasanduku gahari ko kwizigami ku buryo baba barakuye Miliyoni yo gufasha muri ako gasanduku, ngo ni ubushobozi bwavuye mu banyeshuri ubwabo kubera indangagaciro batojwe muri UTB.

- Advertisement -
Abanyeshuri bari mu gikorwa cy’umuganda

Mu gukusanya aya mafaranga nta giciro cyashyizweho cyo gufasha ahubwo umunyeshuri yitangaga uko ashobojwe, ngo n’igiceri cya Frw 100 uwagitanze cyarakiriwe kuko icyari kigamijwe ari igikorwa cy’urukundo.

Umutoni Justine uyobora  Umudugudu wa Rebero Akagali ka Kagunga mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro yavuze ko bahaye agaciro iki gikorwa cy’abanyeshuri.

Umudugudu wa Rebero ufite ingo 432 zigizwe n’abaturage 1810, Umutoni yavuze ko 400 batishoboye.

Mukamana Solange ufite umuryango w’abana bane uri mu bahawe ubufasha bwa Mituweli yavuze ko ashimira abanyeshuri ba UTB cyane ku gikorwa bagaragaje ku rwego rwabo, ngo yashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa Mituweli amaze igihe yibaza ukuntu azajya kwisuzumisha inda afite ya gatanu.

Yari aho adafite ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli. Ati “Iyo ufite ubuzima n’ibindi byose biza nyuma kuko icya mbere ni ubuzima buzima.”

Umutoni Justine uyobora umudugudu wa Reberoahabwa Sheki ya Miliyoni imwe Frw
Abanyeshuri ba UTB bari mu muganda
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Gikondo na bo baje mu muganda

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

UMUSEKE.RW