Amajyepfo: Biyemeje guca burundu isakaro rya ‘asbestos’

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Muri Kaminuza y'uRwanda ishami rya Huye batangiye igikorwa cyo gukuraho amabati y'asbestos

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo buravuga ko bw’iyemeje kugira uruhare mu guca burundu amabati ya asbestos kuko agira ingaruka harimo no gutera indwara zidakira.

Muri Kaminuza y’uRwanda ishami rya Huye batangiye igikorwa cyo gukuraho amabati y’asbestos

Mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire ishishakariza abantu bose bagishakaje amabati ya asibesitosi(Asbestos) kuyakura ku mazu akigaragaraho.

Ni muri urwo rwego Intara y’Amajepfo imaze kugera ku kigero cya 60% iyakuraho kandi bakanasaba abandi bakiyasakaje kuyaca burundu nkuko Parfait Busabizwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi ntara yabibwiye UMUSEKE.

Ati“Uburyo bwo gusakaza Asbestos byagiye bigaragara ko bitera indwara zidakira bityo turashishikariza abantu ku giti cyabo, inyubako za Leta n’ibindi bigo byose kugirango tubikureho kandi tuzanakomeza kubibwira abo bireba bose binyuze mu buryo butandukanye nko mu nteko z’abaturage kuburyo nta hantu na hamwe asbestos izasigara.”

Muri iyi ntara harahakigaragara iri sakaro rya Asbestos, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye batangiye kuyakuraho, naho muri Petit Seminaire Virgo Fidelis bayakuyeho burundu, mu bitaro by’akarere ka Nyanza aracyahagaragara.

Ange Sebutege uyobora akarere ka Huye yavuze ko bagiye kubwira abagisakaje amabati y’asbestos kwihutira kuyakuraho.

Ati“Tugomba gufata ibyemezo byatuma ayo mazu akigaragaramo Asbestos kuburyo yashyira ubuzima bw’abantu mu kaga kuburyo abagendamo gahoro bakwiye kwihutira kubikuraho banakomeza gukora ibikorwa bibateza imbere.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko bihaye intego zo guca burundu Asbestos ziri kunyubako za Leta ziri mu karere ayoboye .

Ati“Turanashishikariza abantu bose bagifite amazu asakaje amabati ya fibro-cement cyangwa asbestos ko bakwihutira kuyakuraho, kuburyo nababagana nta mpungenge zuko bahakura indwara zidakira ziterwa nayo mabati.”

- Advertisement -

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire kivuga ko aya mabati ya fibro-cement cyangwa asbestos atera Indwara zidakira, bityo abakiyasakaje bakwiye kuyakuraho kuko byoroshye nkuko Ntakirutimana Mathias ushinzwe guhuza ibikorwa byo guca burundu amabati ya fibro-cement mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire yabibwiye UMUSEKE.

Ati“Turakangurira abaturarwanda bagishakaje amabati y’asbestos kumva ko gukuraho ayo mabati ari ibintu bishoboka kandi byoroshye, bitewe nuko ayo mabati afite ingaruka kubuzima bw’abantu cyane ko Leta yatangiye gukura ayo mabati kunyubako zayo kandi ntizahagarara kugeza igihe iri sakaro rizaba rirangiriye.”

Imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire nuko 73.2% amabati ya fibro-cement cyangwa asbestos amaze kuvanwaho hanasabwa ko n’abasigaye bayavanaho, iyo avanweho agira ahantu habugenewe atabwa.

Ubuyobozi bushishikariza abantu gukura ku mazu isakaro rya asbestos
amabati ya ‘asbesto atera indwara zidakira, abakiyiaakaje basabwa kuyisimbuza
Amabati ya asbestos yakuwe ku mazu ashyirwa ahantu hihariye

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW/Amajyepfo