Amikoro make n’imyumvire byaba ari yo ntandaro kuri benshi bakiziritse ku makara aho gukoresha Gaz?

Kigali: Umujyi wa Kigali uri ku isonga y’imijyi mu Rwanda ifite ikirere gihumanye cyane bitewe n’ibikorwa bya muntu birimo no gutekesha amakara n’inkwi, ni mu gihe impungenge ari zose ku ngano y’amashyamba atemwa kugira ngo abatuye Kigali babashe kubona ibicanwa.

Gaz zikomeje kuzamuka mu biciro zikagurwa n’umugabo

Abatuye Umujyi wa Kigali bavuga ko bazi neza ibyiza byo gutekesha izindi ngufu zirimo gaz zitangiza ikirere, bakava ku nkwi n’amakara, gusa amakiro make atuma bamwe barabuze uko bagira bizirika ku gutekesha amakara n’inkwi.

Bamwe mu baganiriye n’UMUSEKE, bagaruka ku mpamvu zituma badacika ku kwifashisha amakara mu guteka zirimo no kuba nka gaz ibiciro byazo byigondwa n’umugabo hagasiba undi.

Nyirahabimana Enatha, atuye mu Kagari ka Karugira, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, avuga ko gaz yayibitse akisubirira ku makara kuko yo abasha kugira ibiceri 200Frw akarara atetse, nyamara gaz atabonera rimwe amafaranga yo kugenda ngo aterure gaz y’ibiro 12Kg atunze.

Ati “Gaz ni nziza isaha n’isaha urataha ugateka ariko ubu yahenze narayibitse kubera amikoro ya ntayo, amakara ubu se ko njyana magana atanu ngateka nkarya, ni he wayajyana ukabona gaz? Nabikoreshaga byose ariko gaz narabitse, yego amakara na yo yarahenze ariko si kimwe na gaz kuko amakara baguha bitewe n’amafaranga ujyanye, nyamara gaz biba bigoranye kugenda ugaterura icupa rya gaz y’ibiro 12kg.”

Ibi abihuriyeho na Mukamurenzi Angelique utuye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Kicukiro, na we avuga ko bigoranye kwigondera icupa ryose rya gaz ari byo bituma bamwe badacika ku makara.

Yagize ati “Igituma badacika ku makara ni ubushobozi, ubu se icupa rya gaz ugira ngo ntiriba ryihagazeho, amakara erega arahendutse kuko ufite amafaranga 300Frw ukajya kuri butike ukazana amakara ugateka, gaz yose wayikura he munsi y’ibihumbi 20,000Frw? Amakara nubwo tutayavaho tuzi ko agira imyotsi kandi yangiza ibihaha.”

Mu Rwanda umubare utari muto w’abatuye i Kigali no mu yindi mijyi bakoresha cyane amakara mu guteka

Mukama Kenny Christian ni urubyiruko, we atuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, iyo ateka ibishyimbo atekesha amakara, ibindi bisigaye agakoresha gaz n’amashanyarazi mu guteka, yemeza ko kuba bamwe badacika ku gutekesha amakara harimo n’imyumvire kuko byose byahenze.

Ati “Urebye ibyuka byangiza ikirere gaz irekura ntibihuye n’ibyo imbabura irekura ndetse birengagiza ko tuba twatemye amashyamba atuma tubona imvura kugira ngo amakara aboneke. Erega amakara na yo arahenze, ikibazo ni uko abantu batarareka gukoresha amakara batinya cya giciro cyo kugura gaz yuzuye bakabona bihenze kandi hari abafite ubushobozi uretse imyumvire, kuki batakwizigama bakagura iryo cupa n’amashyiga yaryo. Hari imbabura zaje zirondereza ibicanwa bakaguze zigakoreshwa ugasanga bunguka kurusha kugura amakara.”

- Advertisement -

Mu kiganiro n’UMUSEKE, Impuguke akaba umusesenguzi mu bukungu, Teddy Kaberuka, na we yemeranya n’aba baturage bavuga ko bigoranye kwigondera icyarimwe icupa rya gaz kuko bisaba igishoro cyabangamira abinjiza amafaranga make, gusa ngo abantu bitabiriye gucana gaz ugereranyije n’igihe umuco wo gucana gaz mu guteka umaze.

Yagize ati “Akenshi gaz uyigurira rimwe ibiro 3, 6, 12 kuzamura, birakugora iyo udahembwa amafaranga menshi. Iyi niyo mpamvu abakorera amafaranga make bahitamo amakara kuko agenda akagura umufungo mu gihe atabonye amafaranga y’umufuka. Ntitwirengagize ko abantu badafite ubushobozi  bwo gushora mu gushaka icupa rya gaz mbere yo kugura iyo ukoresha umunsi ku munsi.”

Teddy Kaberuka akomeza avuga ko kubera ibiciro bya Gaz bikomeje kuzamuka bizatiza umurindi gutuma abantu badacika ku gucana amakara, akavuga ko igihugu gikwiye kwihutisha gahunda yo kubaka ubuhunikiro bwa gaz n’ibindi bikomoka kuri peteroli. Agasaba Leta ko yakwiga ku ishoramari ry’ukuntu gaz icukurwa mu Rwanda yahindurwamo iyo guteka.

Ati “Ibisubizo by’igihe kirekire Leta ishobora kureba gaz dufite ikaba yakorwamo ishoramari ryo kuyihinduramo iyo twacana na byo byashoboka mu guhangana n’itumbagira ry’igiciro cya gaz yo guteka, ku buryo wavuga ngo mu myaka itanu iri imbere hari ubushakashatsi buri gushaka igisubizo kirambye aho kureba ibisubizo bya nonaha.”

Amashyamba mu Rwanda arageramiwe n’ibikorwa bya muntu biyatsinda hasi bikongera ubushyuhe bw’ikirere

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba, Spridio  Nshimiyimana, yabwiye UMUSEKE ko batewe impungenge n’ubuso bw’amashyamba yangizwa kugira ngo abatuye Umujyi wa Kigali babone inkwi n’amakara yo gutekesha kuko amakara yonyine acanwa mu Mujyi wa Kigali ava kuri hegitari zirenga 300 (Ha) mu Cyumweru kimwe.

Ati “Mu bushakashatsi twakoze muri 2022 bwagaragaje ko mu Cyumweru kimwe gusa mu Mujyi wa Kigali hinjira imbahu ibihumbi 53 (53,193), imifuka y’amakara ibihumbi 61 (61, 241), amasiteri y’inkwi metero cube 321 (m3), inkingi z’amashanyarazi ibihumbi 20 naho ibiti byo kubakisha ibihumbi birenga bitatu (3,000)… Urebye ubona ko hegitari 485 (Ha) zaba zagiye mu Cyumweru zijyanywe n’amakara n’inkwi n’ibindi bituma ibiti bitemwa.”

Spridio Nshimiyimana akomeza avuga ko kubera ubuso bw’amashyamba bafite bafashe ingamba zinyuranye zo gufasha abantu kureba uko bacika ku gutema amashyamba, aha niho bashishikariza abantu no gukoresha izindi ngufu mu guteka mu rwego rwo kurinda iyangizwa ry’ibidukikije. Spridio Nshimiyimana, asaba abantu kumva ibyiza by’amashyamba ko birenze gutekesha ahubwo bakitabira gukoresha izindi ngufu harimo gaz kuko n’amakara na yo yahenze.

Yagize ati “Gaz ni uburyo burondereza ibicanwa mu buryo bugaragara, niyo yahenda igura 20,000Frw ubona ko wunguka kurusha gukoresha amakara na yo umufuka umaze kugera ku 15, 000Frw. Uba wungutse amafaranga ndetse n’ubuzima kuko imyotsi izanwa n’amakara yangiza imyanya y’ubuhumekero, ibirenzeho tuba turengeye ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza gutera amashyamba mashya, gusazura ashaje ndetse no kwegurira aya Leta abikorera mu rwego rwo kubungabunga amashyamba.

Ubushakashatsi bushya bw’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’imihindagukirire y’ibihe, bugaragaza ko nta gikozwe nibura ku Isi buri munsi mu mwaka wa 2030 hazajya habaho ikiza gikomeye gitwara ubuzima bw’abantu n’imitungo igatikira bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda gutekesha gaz biri 1.1% nk’uko ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV5) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare mu 2016 bubigaragaza, abatekesha inkwi barenga 80% mu gihe abagera kuri 17% bakoresha amakara, naho intego za Leta muri politiki yo kuzamura ubukungu (NST1) ni ukuba Abanyarwanda 42% bazaba bakoresha Gaz mu guteka.

Abanyarwanda bagirwa inama yo gukoresha imbabura zirondereza inkwi mu rwego rwo kurengera amashyamba

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW