APR yafashe umwanya wa Mbere yari ikumbuye

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinze Bugesera FC igitego 1-0, bituma isubirana umwanya wa Mbere yari ikumbuye.

APR FC ifashe umwanya wa mbere

Kuri iki Cyumweru nibwo hakinwe imikino itatu yari isigaye ngo umunsi wa 23 wa Shampiyona, urangire. Umukino wari witezwe na benshi, ni uwa Bugesera FC yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Bugesera.

Amakipe yombi yakomeje gucungana, kugeza ku munota wa nyuma n’ubwo APR FC yanyuzagamo igasatira.

Bugesera FC na yo yagize uburyo bwashoboraga kubyara ibitego, biciye kuri ba rutahizamu bayo barimo Sadick Sulley.

Bugesera FC yakomeje kwihagararaho, ariko biza kuba bibi ku munota wa Gatatu w’inyongera muri itanu yari yongeweho n’umusifuzi, Ngabonziza Jean Paul wayoboye uyu mukino.

Kuri uwo munota nibwo Mugisha Bonheur yaboneraga APR FC igitego cyayihaye amanota atatu.

Intsinzi y’iyi kipe y’Ingabo yatumye ihita ifata umwanya wa Mbere n’amanota 52, mu gihe Kiyovu Sports ya Kabiri ifite amanota 51.

Undi mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, Etincelles FC yari yasuye AS Kigali FC maze zigwa muswi ku bitego 2-2.

Ibitego bya AS Kigali FC byatsinzwe na Hussein Shaban ku munota wa 80 na Michael Sarpong ku munota wa 82, mu gihe ibya Etincelles FC byombi byatsinzwe na Rachid Mutebi ku munota wa 52 n’uwa 90.

- Advertisement -
AS Kigali FC na Etincelles FC zaguye miswi ku bitego 2-2
Mugisha Bonheur ni we wahesheje APR FC umwanya wa Mbere

UMUSEKE.RW