Bwa mbere mu myaka 2 ishize Museveni na Kagame bicaye ku meza amwe

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda byatangaje amafoto ya Perezida Paul Kagame ageze i Nairobi muri Kenya mu muhango wo gusinya amasezerano yinjiza Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Uhuru Kenyatta ari kumwe na Perezida Paul Kagme

Abakuru b’ibihugu bitabira uyu muhango, uretse Paul Kagame, Twitter ya Perezida Yoweri Museveni na yo yatangaje amafoto ye amaze kugera i Nairobi.

Nibwo bwa mbere kuva muri Gashyantare, 2020 i Gatuna, Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bahura imbona nkubone mu nama, ubundi bajyaga bahurira mu nama hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama bahuriramo ibaye mu gihe Museveni yafashe iya mbere yohereza umuhungu we i Kigali tariki 22 Mutarama, 2022 ngo abashe kuganira na Perezida Paul Kagame ku bibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi ndetse bimaze igihe.

Akazi ka Gen Muhoozi katanze umusaruro, u Rwanda rwarekuye umusirikare wa Uganda rwari rwafashe, runafungura umupaka wari umaze imyaka 2 ufunzwe.

Uganda na yo yahinduye imigirire yo kwicarubozo Abanyarwanda, ndetse iniyemeza kudaha indaro umutwe wa RNC, urwanya u Rwanda.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari kumwe na Uhuru Kenyatta wa Kenya

 

Inama y’i Nairobi iravugwaho iki?

Ingingo nyamukuru ni ugusinya amasezerano yemeza igihugu cya DRCongo nk’umunyamuryango wa 7 w’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC). Perezida Antoine Felix Tshisekedi na we yageze i Nairobi muri Kenya.

- Advertisement -

Ikinyamakuru the Nation cyo muri Kenya kivuga ko Perezida Uhuru Kenyatta mu bo yari yatumiye harimo na Perezida wa Tanzania Mme Samia Suluhu Hassan, ndetse na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ariko ibiro byabo ntacyo byatangaje ku bwitabire bwabo muri iyi nama.

Amakuru avuga ko nyuma yo gusinya amasezerano yinjiza DRCongo mu muryango wa EAC, hanaba inama yiga ku bibazo by’umutekano mu Karere, by’umwihariko ikibazo cy’intamba yongeye kubura itejwe n’umutwe wa M23.

U Rwanda rwakunze kuvuga ko ubu umubano warwo na DR.Congo uhagaze neza, ariko ubwo M23 yakozanyagaho n’ingabo za Congo, FARDC abavugizi b’izi ngabo za Congo bumvikanye bashinja u Rwanda gufasha izi nyeshyamba, gusa u Rwanda ruhakana ibyo birego ruvuga ko bidafite ishingiro.

Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bicaranye ku meza amwe nyuma y’imyaka 2 (Yoweri Museveni Twitter)
Abakuru b’Ibihugu bari mu nama i Nairobi biteganyijwe ko banaganira ku mutekano w’Akarere
Perezida Antoine Felix Tshisekedi na we yageze i Nairobi

 

Andi mafoto

UMUSEKE.RW