Congo yinjiye muri EAC – Kagame ati “Dushyire mu bikorwa ibyo twemereye abaturage”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Felix Tshisekedi na Uhuru Kenyatta bamaze gusinya amasezerano ya nyuma yinjije DRCongo mu muryango wa EAC

Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba wabonye umunyamuryango wa 7, ni Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida Paul Kagame wagiye i Nairobi gukurikirana isinywa ry’amasezerano ajyanye na byo, yasabye abakuru b’Ibihugu bya EAC gushyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage.

Perezida Felix Tshisekedi na Uhuru Kenyatta bamaze gusinya amasezerano ya nyuma yinjije DRCongo mu muryango wa EAC

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri twitter byatangaje ko Perezida Kagame yasabye abayobozi b’uyu muryango gushyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage.

Basubiye mu ijambo rye, bandika ko yagize ati “Mu myaka yashize twaranzwe n’imbwirwa ruhame nyinshi. Tugomba kuzigabanya tugashyira mu bikorwa ibyo twemereye abaturage. Ndi kumwe na mwe mu buryo bwose  bwatuma tugera ku ntego no kwagura uyu muryango.”

Ku rundi ruhande, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko nk’Igihugu gikungahaye ku mutungo kamere, nk’amabuye y’agaciro, ingufu, bizatanga umusanzu ku muryango wa EAC.

Yavuze kandi ko kwinjira muri uyu muryango atari umwanya mwiza wo guteza imbere ubukungu gusa ko ahubwo n’umutekano n’amahoro bizagerwaho.

Ati “Kujya kwacu muri EAC ntabwo bizafasha Igihugu cyacu gusa mu bukungu ahubwo bizongera imbaraga amahoro n’umutekano muri RD.Congo no mu Karere muri rusange.”

Perezida Uhuru Kenyata na we yashimangiye ko kuza muri EAC, kwa RDC bizafasha uyu muryango.

Ati “Kuza kwa RDC mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ni umwanya mwiza wo guhuza umutungo kamere  n’ibikorwa remezo by’umwihariko ibyo mu muhora w’Iburasirazuba werekeza Iburengerazuba.”

Abakuru b’Ibihugu 4 bitabiriye uyu muhango

 

- Advertisement -

Ni iyihe mishanga yadindiye ikeneye gusubukurwa?

Kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarahawe ikaze muri muryango wa EAC yisunze kuri Kenya, Tanzania, u Rwanda, Uburundi, na Sudan y’Epfo, bizoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu bambukiranya umupaka ndetse n’abaturage bakorera ingendo mu bihugu bitandukanye.

Uyu muryango usanzwe ufite imishinga yadindiye, itigeze ishyirwa mu bikorwa nyamara mu myaka itandukanye yari yitezwe gutangira.

EAC yihaye intego yo gukoresha ifaranga rimwe ntibiragerwaho. Uretse ibyo kandi yari ifite guteza imbere inganda zikora imyenda n’izitunganya impu mu Karere hagamijwe guhagarika imyenda, inkweto n’ibindi bikorwa mu mpu bya caguwa biva hanze y’uyu muryango byarambawe.

Urugendo u Rwanda rwatangiye hashyigikirwa ibikorerwa imbere mu gihugu “Made in Rwanda”.

Kagame yabasabye ko ibyo bemereye abaturage bishyirwa mu bikorwa aho kuvuga imbwirwa ruhame gusa

 

Gari ya Moshi mu biraje inshinga uyu muryango…

Kuva mu 2000 nibwo umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali mu Rwanda unyuze ku Rusumo watangiye kuganirwaho.

Muri Werurwe 2018 nibwo hakozwe amasezerano yo kuwubaka, biteganyijwe ko hazakorwa ibirometero 532, uzatwara angana na miliyari 3.6$.

U Rwanda rwari rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya na kilometer 138 mu gihe Tanzania yo ifite igice kinini ari kilometer 394 izakoresha miliyari 2.3F$. Ariko mu myaka ine ntabwo uwo mushinga uragerwaho .

Biteganyijwe ko nyuma y’uko RD. Congo imaze kwemererwa kujya muri EAC, uyu muhanda wagera no mu Mujyi wa Goma.

Isinywa ry’amasezerano yemeza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ryitabiriwe na Perezida wa Repubulka Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, Yoweri Kaguta Museveni, Perezida Kagame, ndetse na Uhuru Kenyatta wayoboye uyu muhango akaba ari na we uyoboye EAC.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW