Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Rodriguez bapfushije umwana

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Christiano Ronaldo n'umukunze bapfushije umwana w'umuhungu

Umukinnyi wa Manchester United, Cristiano Ronaldo n’umukinzi we Georgina Rodriguez batangaje ko bapfushije umwana w’umuhungu, bikaba byabashenguye umutima nk’uko “ababyeyi bose byabababaza.”

Christiano Ronaldo n’umukunze bapfushije umwana w’umuhungu

Cristiano ukomoka muri Portugal afite imyaka 37, akundana na Rodriguez w’imyaka 28, bari bategereje kubyara impanga.

Gusa umwana wavutse akabaho ni umukobwa, bakaba bavuze ko “kuvuka kwe byabasubijemo imbaraga zo kongera kuboho no kugira icyizere n’ibyishimo.”

Ubutumwa banditse batangaje ko bagize ibyago, bugira buti “Umwana wacu w’umuhungu, uri Malayika wacu. Tuzagugunda iteka ryose.”

Bavuze ko bababajwe no gutangaza ko umwana wabo w’umuhungu yapfuye.

Ubwo butumwa bigira buti “Twashenguwe no kubura umwana, kandi turabasaba kutinjira mu buzima bwacu muri ibi bihe bigoye.”

Mu Ukwakira 2021, Cristiano n’umukunzi we bari batangaje ko bitegura kubyara impanga, umukobwa n’umuhungu.

Ubutumwa batambukije bashimira Abaganga ku buhanga bwabo n’ubwitange bagaragaje mu kubafasha.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -