Dr Habumuremyi yeruye ko ntacyo yakwitura Perezida Kagame

Uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, asanga ntacyo yagereranya na cyo no guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse ko ntacyo afite yamwitura.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ku mbabazi yahawe na Perezida Kagame

Mu butumwa yacishije kuri twitter yagize ati “Mu muco, uwakugabiye uramwirahira. Guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika biruta kugabirwa. Ninjya nirahira Perezida Paul Kagame ndetse n’umuryango FPR-Inkotanyi, abantu bajye babyumva, abatabyumva birabareba.”

Yakomeje agira ati “Ntacyo mfite namwitura nzakora ibyo akunda “Inyungu z’Igihugu, kwiyoroshya, umuturage ku isonga ndetse na Ndi Umunyarwanda.”

Mu Kwakira 2021, nibwo uwahoze ari Umukuru wa Guverinoma, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yahawe imbabazi na Perezida wa Repulika, Paul Kagame, nyuma yo gukurikiranwaho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida akanagiramo imigabane ingana na 60%, umuhungu we akagira 30% naho umuyobozi wayo akagira 10%.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse ku wa 13 Ukwakira, 2021 ni ryo ryemeje ko Dr Habumuremyi Pierre Damien, wari warakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka itatu ababariwe na Perezida wa Repubulika.

Icyo gihe ryagiraga riti ”Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.”

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaramukatiye igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 892Frw. Nyuma yo guhabwa imbabazi, yasabwe kwishyura abari bamureze mu nkiko.

Nyuma yo gusohoka muri gereza ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yahise yakirwa mu ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unit Club Intwararumuri, ryabaye nyuma y’iminsi itatu gusa afunguwe.

Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye, Umuryango washinzwe na Mme Jeannette Kagame muri Gashayantare 1996, hagamijwe gutanga umusanzu mu kwimakaza umuco w’Ubumwe n’amahoro.

- Advertisement -

Nyuma yo kumara hafi umwaka urenga, Dr Pierre Habumuremyi, yahawe ijambo maze yongera kugaragaza ishimwe n’imbabazi yagiriwe n’Umukuru w’Igihugu ndetse anagaragaza ko mu magereza harimo ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba ko hagira igikorwa.

Dr Habumuremyi  muri Gashyantare 2015, yari yaragizwe Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta z’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga, 2020.

Yabaye Minisitiri w’Intebe mu Kwakira, 2011 kugeza muri Nyakanga, 2014, asimburwa na Murekezi Anastase.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW