Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ryageneye ishimwe abakinnyi b’abakobwa bazitwara neza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro kiri gukinwa ku nshuro ya Kabiri.
Ntabwo bisanzwe mu mupira w’amaguru w‘abagore, kubona abahize abandi mu irushanwa runaka babishimirwa ariko muri uyu mwaka bazahembwa.
Ni impinduka zaje, nyuma y‘uko haje abashinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA, bashya bavuga ko bifuza impinduka nziza zizafasha umupira w’abari n’abategarugori.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro cy’abari n’abategarugori, hazahembwa abazitwara neza kurusha abandi.
Abazahembwa, ni umukinnyi w’irushanwa, uzatsinda ibitego byinshi, umunyezamu w’irushanwa n’umukinnyi witwaye neza ku mukino.
Umukinnyi w’irushanwa azahabwa ibihumbi 200 Frw, umunyezamu w’irushanwa azahabwa ibihumbi 150 Frw, uzatsinda ibitego byinshi azahabwa ibihumbi 150 Frw mu gihe uwitwaye neza kuri buri mukino azajya ahabwa ibihumbi 50 Frw. Ku bihembo by’umukinnyi uzitwara neza kuri bukino, irushanwa rizarangira hahembwe amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 700 Frw.
Tumutoneshe Diane ushinzwe umupira w’abagore mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ku bwe abona kuzana ibihembo mu bakobwa bari gukina irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, bizazamura urwego rw’iri rushanwa.
Ati “Uko biri kose ni ukubatera imbaraga. Ndibaza ko buri wese azaba ashaka ibyo bihembo. Bizatuma urwego rwo guhangana mu bakinnyi ruzamuka.”
Uretse Tumutoneshe, na Kayishakire Hadidja ushinze Iterambere ry’Umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA, yunze mu rye avuga impamvu yo gutekereza gutanga ibihembo ku bakobwa muri gikombe cy’Amahoro.
- Advertisement -
Ati “Gahunda yo guhemba abakinnyi bitwaye neza twayitekerejo mu rwego rwo gutera akanyabugabo abakinnyi, ndetse ko kuzamura guhangana kuko bizatuma buri mukinnyi akoresha imbaraga zose zishoboka yaba ari mu ikipe yatsinzwe cyangwa yatsinze.”
Kayishakire yakomeje avuga ko ibi bizanafasha kumenya no gutoranya abakinnyi beza, no kurushaho kumenyekanisha umupira w’amaguru w’abagore muri rusange.
Imikino ine yo mu ijonjora rya Mbere ry’Igikombe cy’Amahoro cy’abari n’abategarugori, yarakinwe hasigaye imikino yo kwishyura, hakamenyekana amakipe azasanga ayandi atarakinnye ijonjora rya Mbere.
Biteganyijwe ko imikino ya ½ n’iya nyuma izakinwa tariki 28 Gicurasi na tariki 4 Kamena uyu mwaka.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW