Gicumbi: Polisi yafashe umugabo ukekwaho gukubita uwarokotse Jenoside

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi yataye muri yombi umugabo witwa Ndayisanga uvugwaho gutoteza no gukubita uwacitse ku icumu amwita Umututsi.

Amizero Grace avuga ko atotetwa kubera ko yacitse ku icumu

Uyu uvugwaho gutotezwa avuga ko amaze bimaze igihe, ndetse ngo umubyeyi we (Nyina), afitanye urubanza mu rukiko na Se w’uyu ushinjwa kumutoteza.

Ikibazo cy’ababyeyi babo gishingiye ku mitungo. Nyinawabo w’uyu wakubiswe ngo afatanyije na se w’uwamukubise bahimbye amasezerano yo kugura ubutaka bwa Nyirarume, bahimba sinya y’umubyeyi we, ariko aza kubihakana.

Tariki ya 5 Mata 2022, ubwo bari mu nama y’Umudugudu, uyu mugabo watawe muri yombi ngo yakuse umugeri mu maso uyu mukobwa uvuga ko atotezwa bishingiye ku bwoko.

Uwahohotewe avuga abayobozi batigeze bamurenganura. Ndetse ngo na tariki 28 Werurwe, 2022 uriya ukekwaho gukubita yabateye mu rugo agamije kubagirira nabi.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Mata, 2022 Police y’u Rwanda kuri Twitter yemeje ko yamaze guta muri yombi umugabo witwa Ndayisenga akekwaho gukubita no gukomeretsa.

Police ivuga ko icyaha uwo mugabo akekwaho cyabereye mu Murenge wa Rushaki, Akarere ka Gicumbi.

Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku byo akurikiranyweho.

Amategeko y’u Rwanda ahana icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ryetse agateganya igifungo gishobora kugera ku myaka itanu n’ihazabu ya ishobora kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW