Hagaragajwe impungenge z’umuvuduko w’itemwa ry’amashyamba mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amashyamba RFA, gitewe impungenge n’umuvuduko amashyamba arimo gutemwaho bagasaba ko abantu bakwitabira gutekesha izindi ngufu zirimo gaz bakareka inkwi n’amakara.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’amashyamba arimo atera igiti

Ubuso bw’u Rwanda 30.4% bungana na kilometero kare 8,006% buriho amashyamba, 68% by’aya mashyamba n’ay’abaturage naho 32% akaba aya leta agizwe n’amashyamaba y’amaterano, imigano n’amashyamba kimeza.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba [RFA], Spridio Nshimiyimana yavuze ko batewe impungenge n’umuvuduko w’itemwa ry’amashyamba akavuga ko byaba ikibazo gikomeye mu gihe itemwa ry’amashyamba ritahagaraga.

Agaruka ku bituma amashyamba akomeje gusagarirwa n’ibikorwa bya muntu, yatanze urugero rwo mu mujyi wa Kigali, aho byibura mu Cyumweru kimwe hinjira amakara imifuka irenga ibihumbi 61, ku buryo Umujyi wa Kigali wonyine mu Cyumweru wangiza amashyamba ahinze kuri hegitari zirenga 300.

Ati “Mu bushakashatsi twakoze muri 2020 bwagaragaje ko mu Cyumweru kimwe gusa mu Mujyi wa Kigali hinjira imbaho ibihumbi 53,193, imifuka y’amakara ibihumbi 61,241, amasiteri y’inkwi metero cube 321m3, inkingi z’amashanyarazi ibihumbi 20 naho ibiti byo kubakisha ibihumbi birenga bitatu bihinjira mu cyumweru kimwe.”

“Usesenguye ziriya mbaho zavuye kuri hegitari imwe, amakara ava kuri hegitari 398, inkwi ziva kuri hegitari 4.2, ibiti biva kuri hegitari 3, byose ni mu cyumweru kimwe gusa.  Urebye mu mibare ihujwe ubona ko hegitari 485.2 zaba zagiye mu Cyumweru zijyanywe n’amakara n’inkwi n’ibindi bituma ibiti bitemwa.”

Ahereye kuri uru rugero rw’uburyo Umujyi wa Kigali utiza umurindi itemwa ry’amashyamba, Spridio Nshimiyimana, avuga ko biteye impungenge mu gihe amashyamba yakomeza gutemwa mu gihugu kuko mu bice by’icyaro nabo benshi bicanira inkwi.

Yagize ati “Birakabije, iyi mibare ya hegitari 485 zijyenda mu cyumweru kimwe mu makara n’inkwi ukubye Ukwezi, Umwaka, ukabihuza na toni miliyoni 2.7 z’amakara n’inkwi bikoreshwa ku mwaka, ubihuje n’uburyo Abanyarwanda twiyongera ndetse dukoresha amakara n’inkwi bihita biduha umukoro wo gufata ingamba zo kongera amashyamba no kureba ubundi buryo bwo gukoresha izindi ngufu mu gucana n’imbabura zirondereza ibicanwa. Inganda zikora ibyayi, amashuri, amagereza n’abandi bakoresha inkwi n’amakara mu guteka nabo tukareba uko bareka gutema ibiti.”

Spridio Nshimiyimana, ashimangira ko gahunda bafite ari igiti kuri buri mwana, umunyeshuri na buri muntu wese, ibi bikajyana no guha abaturage ubutumwa bwo gutera ibiti no kubungabunga  mashyamba muri rusange.

- Advertisement -

Ati “Bihere ku bana bato mu mashuri kuko ari inshuti y’ibidukikije, burya ikintu gikozwe n’umwana kiremera, ibigo by’amashuri bitere ibiti, hajyeho gahunda y’igiti kuri buri mwana na buri munyeshuri ku buryo u Rwanda ruba icyatsi Isi yose ikaba icyatsi.”

Akomeza ati “Ibidukikije iyo bivuyeho natwe ntitwashobora kubaho, turebe amashyamba nk’ikidukikije aho kuyabonamo inyungu mu kuyacana gusa,  twongere ibiti n’amashyamba. Fata iwawe uhatere n’igiti kiribwa imbuto n’ibivangwa n’imyaka. Tuyabungabunge niyo yaba aya leta ntukabone uwangiza amashyamba ngo uceceke, igiti kimwe gifitiye akamaro abantu benshi. Abantu bumve ko tubeho kubera ibidukikije, urahinga ukeza kubera imvura, uwejeje aratugaburira tukarya kandi tukagira ubuzima bwiza tubona umwuka mwiza duhumeka. Kubona uwangiza amashyamba ntitubirebere.”

Buri wese asabwa kugira uruhare mu gutera igiti no kubungabunga amashyamba

Ingamba zarafashwe zo kurengera amashyamba harimo gusazura no gutera amashya,…

Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba ikomeje urugendo rwo kurengera ibidukikije biciye mu mashyamba, aha niho iki kigo gikomeje ubukangurambaga bwo gutanga Imbabura zirondereza inkwi n’amakara hirya no hino mu gihugu.

Ibi bijyana no gutera amashyamba aho atari ndetse n’ayatewe akabungabungwa, ashaje agasazurwa, ni mu gihe amashyamba ya leta akomeje kwegurirwa abikorera ngo basarure ayeze ndetse bakomeze no kuyabungabungwa.

Imibare UMUSEKE wahawe na Spridio Nshimyimana, Umuyobozi wa RFA, nuko amashyamba yatewe agera kuri hegitari 387,389, haterwa imigano igera kuri hegitari 613. Gusa urugendo rurakomeje buri mwaka kuko muri uyu mwaka wa 2022 hari hateganyijwe gutera amashyamba mashya mu gihugu hose agera kuri hegitari 2,500 kandi zamaze guterwa ku butaka bushya butabagaho amashyamba.

Amashyamba y’abaturage atarafashwe neza agera kuri hegitari 347 nayo yarahujwe yitabwaho ku bufasha bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba, hegitari ibihumbi 2,250 z’amashyamba nazo zamaze gusazurwa aho uyu mwaka wa 2022 ugeze.

Gusazura hegitari imwe y’amashyamba bikaba bitwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 1 Frw.

Nk’uko imibare igaragaza ko 32% by’amashyamba ari aya leta, aya mashyamba akomeje kwegurirwa abikorera ku buryo 34% by’amashyamba ya Leta yamaze kwegurirwa abikorera ku giti cyabo.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024, agera kuri 80% azaba yeguriwe abikorera.

Abanyarwanda basabwa kumva ko bakwiye kumenya akamaro k’ibiti n’amashyamba, bagakangukira gukoresha izindi ngufu mu guteka aho bidashoboka bakifashisha Imbabura zirondereza ibicanwa.

Hirya no hino mu gihugu abaturage bahawe imbabura zironderezwa mu kurengera amashyamba

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW