Hari gukorwa inyigo igamije guhuza ubutaka n’ifumbire biberanye mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyamuritse igice cya mbere cy’ibikorwa by’ubushakatsi ku butaka, binyuze mu mushinga RWASIS ugamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi hifashishijwe amakuru ya nyayo y’ubutaka.

Dr Bucagu Charles Umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe ubuhinzi

Igice cya mbere cy’ubu bushakashatsi cyamuritswe kuri uyu wa 26 Mata 2022 i Kigali.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’ubuhinzi imbere mu Rwanda n’abaturutse mu mahanga, barimo abafatanyabikorwa muri uyu mushinga uterwa inkunga na Bill and Melinda Gates Foundation.

Uyu mushinga ugamije kureba imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda kugira ngo hakorwe inyigo itanga amakuru ya nyayo y’uko ubutaka buteye, ingano n’ubwoko bw’amafumbire abahinzi bakeneye.

Ni umushinga watangiye mu mpera za 2019 ukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, mu gihugu hose hakozwe igerageza ku butaka n’ifumbire biberanye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ahaterwa imbuto itajyanye n’ubutaka ndetse ko hari n’abahabwa ifumbire itajyanye n’ubwo butaka bigatera ibihombo abahinzi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bihingwa ngandurarugo nk’umuceri, imyumbati, ibirayi, ibigori n’ibindi.

Bugaragaza ko abaturage bahamya ko ifumbire bahawe muri uko gukora ubushakatsi yatumye umusaruro wabo wiyongera kuko mbere umusaruro bezaga n’uwo beza ubu bitandukanye.

Abahinzi kandi basabye ko basobanurirwa imikorere y’iyi gahunda bigahuzwa no guhinga bitanga umusaruro.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), wungirije ushinzwe ubuhinzi, Dr. Charles Bucagu yavuze ko uyu mushinga ugamije gufasha abahinzi kubona umusaruro uhagije.

Avuga ko abahinzi bahuraga n’ikibazo gikomeye aho wasangaga abo mu Ntara y’Iburasirazuba bahabwa imbuto n’ifumbire nk’iy’abo mu Majyaruguru kandi ubutaka butandukanye.

Yagize ati ” Abahinzi bamwe bakeneye ubutaka busharira, bakeneye ishwagara abandi imborera nyinshi, ubwo rero ni ukugira ngo turebe uburyo ubutaka butandukanye n’ikigomba kujyamo kuri buri butaka.”

Dr Bucagu avuga ko hatinze uburyo bwo gukora amagerageza kugira ngo bamenye ingano n’ubwoko bw’amafumbire abahinzi bagomba gukoresha.

Ati “Turangije igihembwe cyambere cy’igerageza,ubu tugiye gukora igihembwe cya Kabiri, tuzicara turebe ya makuru yose twabonye, tuyasesengure noneho dutange ibipimo.”

Avuga ko kugeza magingo aya, ibice bimwe na bimwe by’igihugu abaturage bagaragaza amafumbire yaba meza kurusha ayo bahabwa.

Ati “Nk’igihingwa cy’ibigori twari dusanzwe dukoresha DAP Ibilo 100 kuri Hectare n’ifumbire yunganira ibilo 100 ariko biragaza ko mu duce tumwe na tumwe abaturage bakeneye kugabanya cyangwa bakongera, turacyasesengura ayo makuru kugira ngo tuzayatange yuzuye.”

Dr Bucagu avuga ko nyuma y’igihembwe cy’ihinga 2022B bazagaragaza ibikenewe hirya no hino mu gihugu.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ishwagara ingana na Toni imwe n’igice yakoreshwaga kuri Hegitari, abaturage bamaze kubwirwa ko bagabanya bagakoresha bakoresha Toni imwe n’igice kandi igatanga umusaruro.

Ibipimo bishya bizatangazwa muri Nzeri 2022, aho bizashyirwa mu ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire ahazashyirwa amakuru ajyanye n’aho umuturage aherereye n’ifumbire n’ubutaka bwaho.

Ikoranabuhanga rizajya rikorera umuturage imibare ku buryo azajya ahita amenya ibiro by’ifumbire n’ubwoko bw’ifumbire bijyanye n’imiterere yaho akorera ubuhinzi.

Abashakashatsi bo muri GAIA bavuze icyakorwa ngo ubuhinzi butange umusaruro ufatika mu Rwanda
Hagaragajwe ko hazakoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo umuhinzi abone ifumbire ijyanye naho atuye bitamugoye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW