Hunamiwe Abatutsi barashishijwe imbunda zikomeye muri Centre Christus Remera

Umurenge wa Remera wibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bunamira Abihayimana bo muri Centre Christus Remera bishwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana babarashishije imbunda kirimbuzi.

Hashyizwe indabo kumva ishyinguwemo Abatutsi biciwe muri Centre Christus Remera

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Mata 2022, nibwo kuri Centre Christus Remera hunamiwe inzirakarengane zazize Jenoside mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Remera, Karamba Emmanuel yavuze ko bibabaje kuba abasirikare bakabaye barinda abantu aribo babambura ubuzima bifashishije intwaro nini, akavuga ko bigaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uwageraga mu kigo cy’abihayimana yajyaga avuga ko yasimbutse urupfu,  byari igitangaza kuba umupadiri cyangwa umubikira yakicwa ariko interahamwe ntacyo zitakoze. Hano haguye abihayimana barashishijwe imbunda zikomeye cyane zimwe zikururwa n’amakamyo, barashwe n’abajepe ariko mu by’ukuri intwaro bakoresheje wagirango hari urugamba ruhanganye, aha niho abantu barebera ubugome n’ubukana Jenoside yari ifite, kwica padiri, umubikira, umwana n’umugore.”

Karamba Emmanuel avuga ko igihe cyegereza cyo kumva ubuhamya burimo ubukana bw’Abatutsi barokotse Jenoside kuko abakuze bamaze gutuza ho gato, asaba ababishoboye gutanga ubuhamya bw’ibyabaye kuko ari inzira yo kwigisha amateka. Ashima ko abarokotse Jenoside mu Murenge wa Remera babonewe amacumbi ariko asaba ko n’imibereho yabo ya buri munsi bajya basurwa bakanafashwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yasabye abanyarwanda gukomeza kuba umwe ndetse bakaba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ingabo za RPA zari iza FPR Inkotanyi zari urubyiruko ruritanga bikomeye, badatinye guhara ubuzima bwabo, bahagarika Jenoside, banabohora igihugu, ni abo guhora dushimira kuba duhagaze uyu munsi. Abanyarwanda babe hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tubafate mu mugongo, tubakomeze ariko nabo batwemerere bakomere batwaze kuko bari mu gihugu cyiza gifite umurongo muzima.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, wari umushyitsi mukuru yavuze ko abakiri bato bakwiye kumenya amateka n’ukuri kwayo bigendanye n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside.

Ati “Aya mahano yatugwiririye nta na hamwe yasize mu gihugu hose, dukwiye kujya tumenya ukuri cyane cyane mwebwe rubyiruko kuko abakuru bo barabizi n’ubyirengagiza aba yirengagiza ukuri azi, yigiza nkana. Rubyiruko mureba, mvumva n’ibisohoka mu binyamakuru hari abagoreka amateka babishaka, abatsinzwe bari bafite umugambi wo kurimbura Abatutsi bakamaraho, n’ubu ntibasubije inkota mu rwubati baracyashakira ikibi igihugu cyacu.”

- Advertisement -

Urujeni Martine yavuze ko nk’u Rwanda rw’ejo bakwiye kumenya ukuri bityo bagahashya abakitwikira imbuga nkoranyambaga bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bazakomeza gufasha abarokotse Jenoside kwiyubaka ndetse abakeneye ubufasha bakazakomeza kubashakira amacumbi n’imibereho.

Hanacanwe urumuri rw’icyizere

Hatanzwe ubuhamya buvuga uko batereranwe na MINUAR…

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Remera, Twahirwa Evariste yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo, agaruka uburyo yagiye atereranwa n’ingabo za MINUAR ariko ageze mu maboko y’Inkotanyi yagaruye ubuzima.

Yagize ati “Tariki 7 Mata 1994 hafi saa saba z’amanywa twatangiye kumva amasasu, hari umugabo twari duturanye binjiye iwe baramwica, barasa umudamu we wari utwite imvutsi bamusiga aho ataka. Mu kanya nkako guhumbya abarimo abajepe bari bageze iwanjye, bakirwana n’urugi rw’irembo njyewe na mushiki wanjye n’umusore wadukoreraga twahise twifungirana. Bahondaguye urugi rwo kuri salon mbonye bagiye kuruca nahise nurira muri parafo na wa musore aba aruriye.”

“Baciye urugi baraza batonganya mushiki wanjye bati Evariste arihe, nibwo barebye muri cya cyumba babona aho yuririye nibwo bamumanuye, nahise nkubita ibati naryo ntiryambanira rirankeba, ngeze hejuru y’inzu abaturanyi bati nguwo hejuru y’inzu. Nahise nsimbuka mu gipangu twari duturanye mvunika ukuguru. Nibwo bahise barasaba mushiki wanjye na wa musore.”

Twahirwa Evariste bamaze kurasa mushiki we yahungiye mu ngabo za MINUAR zabaga mu nzu baturanye, ariko ntibamwemereye gukingura urugi ngo yinjire nubwo abamuhigaga batinye kwinjira muri icyo gipangu. Akaba yaramaze ukwezi kurenga atunzwe n’amapera kugeza ubwo yakururaga ukuguru yari yaravunitse akagera kuri Sitade Amahoro aho ingabo za RPF Inkotanyi zabarokoye zikabasubiza ubuzima.

Muri Centre Christus Remera habereye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hiciwe abapadiri n’ababikira 17 barimo n’umukozi wabo umwe, bicwa barashishijwe imbunda nini n’abajepe barindaga Habyarimana nyuma yo kubakusanyiriza mu cyumba kimwe.

Mu Murenge wa Remera haracyari imanza 6 za Gacaca zitararangizwa kubera ko ba nyirazo bahunze kandi nta mitungo igaragara basize, gusa ngo inzego zikomeje gukora kugirango uwasahuye wese yishyure ibyo yasahuye.

Urubyiruko rwari rwitabiye kwibuka Abatutsi biciwe muri Cristus Remera

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW