Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse ariko leta yigomwe miliyari esheshatu kugira ngo bidakomeza kuzamuka.

RURA ivuga ko Leta yashyizemo nkunganire.

Mu itangazo RURA yatangaje kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mata 2022, yavuze ko kuri Peteroli igiciro kitagomba kurenza amafaranga 1359Frw kuri Litiro naho mazutu igiciro kitagomba kurenza 1368Frw.

RURA yongeyeho  ko kuri iyi nshuro nabwo leta yigomwe imisoro isanzwe yakwa ku icururuzwa ry’ibikomoka kuri Peteroli kugira ngo hirindwe izamuka ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.

Yagize iti “Kuri iyi nshuro, Leta yigomwe iyo misoro kugira ngo igiciro cya lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’uRwanda 218 cyiyongeraho 103 kuri litiro naho icya Mazutu cyari kwiyongeraho  amafaranga y’uRwanda 282cyiyongereho 167 kuri Litiro.”

RURA yakomeje igira iti “Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka  zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibikomoka kuri peteroli bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw’Igihugu buri kwiyubakaho nyuma yo gukererezwa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. “

Ibi biciro kandi muri Werurwe RURA yari yatangaje ko byahindutse aho Mazutu itagombaga kurenza  1201frw mu gihe icya lisansi yari 1256frw.

Biteganyijwe ko iki cyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Mata 2022 kugera kuri 31 Gicurasi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW