Ibyaranze tariki 15 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Tariki 15 Mata 1994 Abatutsi barenga 400 biciwe mu Rukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri

Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahungiye muri Kiliziya Gatulika ya Nyange bizeye ubufasha bayisenyeweho hifashishijwe imashini ikora imihanda izwi nka tingatinga, ku mabwiriza yari yatanzwe na Padiri Mukuru Seromba Athanase.

Tariki 15 Mata 1994 Abatutsi barenga 400 biciwe mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri

Tariki ya 15 Mata 1994, Jenoside yarikomeje mu gihugu hose Abatutsi bicwa urw’agashinyaguro. Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yegeranyije bimwe mu bihe byaranze iyi tariki harimo Abatutsi biciwe mu nsengero n’ahandi.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Jean Damascene Bizimana, agaruka ku byaranze iyi tariki, yavuze ko Abatutsi barenga 400 baturutse hirya no hino bahungiye mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri babeshywa ko bazahungishirizwa muri Zayire ariko baje kwicwa n’interahamwe zifatanyijwe n’umutwe wiyitaga amahindure.

Agira ati “Inyubako y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri yahungiyemo abatutsi barenga 400 baturutse mu cyahoze ari Ruhengeri ariko benshi bari baturutse mu yahoze ari Superefegitura ya Busengo (ubu ni Gakenke), aho bari bahungiye bumvise ko hari ubuhungiro. Uwari Superefe Dismas Nzanana yabanje kubereka ko ntakibazo nibahaguma azabarindira umutekano kandi yumvikanye na Perefe wa Ruhengeri Zigiranyirazo Protais kubegeranya bakajyanwa kwicirwa mu Mujyi wa Ruhengeri.”

“Bazanye za bus babajyana mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, Tariki 15 Mata 1994 nibwo interahamwe harimo n’umutwe witwaga Amahindure wari umaze kwica abatutsi muri komine Mukingo  waje gufasha bica abatutsi bari bahungiye muri iyo nyubako, ababashije kuvamo baje kwicirwa kuri Mukungwa. Babanje guteramo amagerenade nyuma bakagenda bahorahoza abasigaye ari nako bakubita impinja ku nkuta.”

Kuri uyu wa 15 Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rwamaze kugirwa Urwibutso rwa Jenoside, hakaba harashyingurwamo imibiri y’Abatutsi igera kuri 600. Ibi bikaba byarishimiwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko bashengurwaga no kuba hari hakiburanishirizwamo.

Dr Bizimana akomeza asobanura urupfu rw’agashinyaguro rwishwe Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Nyange, bishwe basenyeweho Kiliziya hifashishijwe imashini ikora imihanda ya Tingatinga ku itegeko rya Padiri Mukuru Seromba Athanase.

Yagize ati “Amateka agaragaza inzira ndende abatutsi banyuzemo bahungira muri Kiliziya ya Nyange bizeye umutekano wabo, abo mu masegiteri anyuranye ya Komine Kivumu  bavuye mu ngo zabo bahungira mu mazu y’ubutegetsi na Kiliziya ya Nyange. Bageze kuri Kiliziya ya Nyange padiri Seromba yababajije amakuru y’impunzi z’Abatutsi zaburaga, yandika amazina urutonde aruha Burugumesitiri Ndahimana Gregoire kugirango Abatutsi basigaye bashakishe bazanwe kuri Paruwasi.”

“Bamaze kuhagera, padiri Athanase Seromba yatanze amabwiriza yo gutumiza imashini yakoraga umuhanda ya Katelipirari isenya Kiliziya, iyisenyera hejuru y’Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahungiyemo.”

- Advertisement -

Abari ku isonga ku iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri iyi Paruwasi ya Nyange barimo Padiri Seromba, Perefe Ndahimana na Fulgence Kayishema wari umugenzacyaha muri Komine ya Kivumu.

Iyi mashini yasenye Kiliziya ya Nyange yari itwawe na Athanase Nkinamubanzi.

Tariki ya 15 Mata 1994, Abatutsi biciwe mu rusengero rw’itorero rya Anglican ahitwa Ruhanga ubu ni mu Karere ka Gasabo. Ku musozi wa Ruhanga n’imisozi yari ihakikije yari ituyeho Abatutsi benshi maze Jenoside itangiye bahungira kuri uyu musozi birwanaho bakoresheje amacumu n’amabuye.

Abana n’abagore baje guhungishirizwa muri uru rusengero rwa Ruhanga, abagabo baguma hanze birwanaho ariko interahamwe zaje gukomererwa no kubica bahuruza Abajandarume baturuka Rwamagana bazana indege za kajugujugu zirabarasa, abarokotse bishwe n’interahamwe zibatwikishije Lisanse harokoka mbarwa.

Muri uru rusengero haguyemo umushumba warwo n’umuryango we ari umuhutu ariko azira kurengera Abatutsi bamuhungiyeho.

Kuri iyi tariki, Jenoside yakorewe Abatutsi yanibasiye abari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Ntarama mu Karere ka Bugesera, nubwo bari babanje kwirwanaho byaje kwanga kuko interahamwe zivanywe ahandi zaje gufasha iza Ntarama, maze Abatutsi 3,000 bicishwa za Grenade, imbunda n’intwaro gakondo. Gusa bake bacitse kuri iyi kiliziya basanze abari bahungiye ku mashuri ya Cyugaro ariko nabo baricwa.

Mu Karere ka Kamonyi ahitwa mu Cyiryamo cy’Inzovu, kuri iyi tariki Abatutsi barishwe, aho bari bahungiye kuri Komine Taba. Gusa bishwe nyuma y’imbwirwaruhame yatangiwe mu Cyiryamo cy’Inzovu na Kubwimana Silas wari umuyobozi wa MRND mur’iyi Komine, avuga ko umwanzi ari umututsi bagomba kumutanga kuko yacukuye ibyobo byo gushyiramo abahutu.

Abatutsi kandi biciwe i Gihara kuri Paruwasi mu Murenge wa Runda muri Kamonyi, ubwo Jenoside yari imaze gukomera barahahungiye bakirwa n’umupadiri Leonard ukomoka muri Espagne wanageragezaga kubagaburira. Abakozi be ntibabyishimiye kugeza ubwo yabahaga amafaranga yo kubahahira ibyo kurya ntibabikore, umutwe w’abicanyi muri Runda wari wariyise Abajepe waje kuza kwica Abatutsi bakabatema bikomeye bagahita babapakira mu modoka bakabajyana mu kizenga cya Cyoganyoni abandi bakaroha muri Nyabarongo.

Abagore bapakirwaga imodoka bakajyanwa kujugunywa muri Nyabarongo ari bazima, bamwe bakabanza gufatwa ku ngufu mu kazu kari ku kiraro cya Nyabarongo kuri Ruriba.

Mu Karere ka Muhanga, Abatutsi barishwe muri Komine Nyabikenke, aho bari bahungiye kuri Komine.

Tariki 15 Mata 1994 nibwo bishwe ari benshi, abagerageje guhunga biciwe nzira bahungira Kabgayi abandi bajyanwa muri Nyabarongo ahitwa Budende. Uwari ku isonga mu iyicwa ry’Abatutsi muri Nyabikenke ni Minisitiri w’Urubyiruko Nzabonimana Calixtte na Burugumesitiri wa Komine Nyabikenke Kavaruganda Anathole na Muramu wa Bagosora, Kamali Isaac.

Si aha gusa Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro kuri iyi tariki ya 15 Mata 1994, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe henshi mu gihugu harimo kuri komine ya Muhazi, Kitabi mu Murenge wa Kigali, Paruwasi Gaturika ya Nyarubuye ubu ni muri Kirehe, Paruwasi Gatulika ya Muganza muri Nyaruguru ahahoze ari komine Kivu n’ahandi hose mu gihugu Abatutsi barishwe.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW