Ibyo Perezida Kagame na Museveni baganiriye byagiye ku mugaragaro – AMAFOTO

Abakuru b’Ibihugu byombi bikomeje kuzahura umubano bahuriye i Kampala, Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni ibiganiro byabo byibanze ku kugarura amahoro n’ituze mu Karere by’umwihariko muri Congo Kinshasa.

Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 24 Mata, 2022 nibwo Perezida Kagame yageze i Kampala mu ruzinduko bwite aho yatumiwe na Perezida Museveni, mu rwego rwo gusangira bizihiza isabukuru y’umuhungu we Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida Museveni rivuga ko Abakuru b’Ibihugu babonye akanya ko kuganira Kagame ku mahoro n’ituze mu Karere ibihugu birimo.

Yoweri Kaguta Museveni na Paul Kagame biyemeje guharanira ko imbaraga z’ibihugu by’Akarere zikoreshwa mu kuzana amahoro n’ituze binyuze mu gukemura ibibazo biri muri Congo Kinshasa bigakorwa nk’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC).

Perezida Museveni yagize ati “Ubu tugomba guharanira gukorera hamwe, kubera ko abaturage barababaye bihagije. Nasabye Perezida Kenyatta nitaduahaguruka nk’Akarere (EAC), Congo ishobora guhinduka nka Sudan.”

Ku rundi ruhande Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo biri muri Congo bidakwiye guharirwa abandi, ko abayobozi n’izindi mpande bireba bagomba kubiganira kugira ngo bikemuke kandi birangire.

Ati “Bagomba kubiganiraho nta n’umwe usigaye inyuma.”

Museveni kandi yabwiye Perezida Kagame uko ibiganiro by’i Nairobi, hagati ya Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 byagenze.

Nyuma y’uko kuganira kw’Abakuru b’ibihugu byabereye ku Biro bya Perezida, Kagame yifatanyije n’umuryango wa Museveni mu kwizihiza isabukuru y’umuhungu wabo, Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda.

- Advertisement -

Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Uganda muri Werurwe, 2018.

UMUSEKE.RW