Imyaka 48  yayikoresheje neza- Perezida Kagame yavuze imyato Lt Gen Muhoozi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko imyaka 48 Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, amaze ku Isi, yayikoresheje neza.

Perezida Kagame yavuze ko Jenerali w’agatangaza ari uharanira amahoro

Ibi yabigarutseho ubwo ku Cyumweru tariki ya 24 Mata, 2022 uyu Jenerali yizihizaga isabukuru y’amavuko.

Muri ibi birori, Perezida Kagame yashimiye ubutumire yahawe maze ashimangira ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba igihe amaze avutse cyangwa ari ku Isi yagikoresheje neza.

Yagize ati “Iyi myaka 48 yakoreshejwe neza. Ibi ni na ko tumwifuriza kuramba indi myaka iri imbere kandi na yo ikazakoreshwa neza.”

Yakomeje ati “Ndabashimira kuba mwarantumiye muri iyi sabukuru, ndi hano ku bw’impamvu ebyiri. Iya mbere ni ukwizihiza isabukuru yawe hamwe n’ababyeyi bawe, inshuti, umuryango wawe. Iya kabiri ni iy’ibishimo, nyuma y’imyaka 4 cyangwa 5 ntaza muri Uganda.”

Perezida Kagame yaherukaga muri Uganda muri  Werurwe 2018.

Lt Gen Muhoozi asezera ‘Uncle’ we, Paul Kagame wasoje ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi 2 muri Uganda

Uruzinduko rwe rw’iminsi 2 muri Uganda, Paul Kagame yavuze ko rwabaye rwiza ndetse aboneraho kuganira na Perezida Yoweri Museveni ibijyanye n’umubano n’ubufatanye.

Isabukuru ya Gen Muhoozi yatangiye kwizihizwa ku wa Gatandatu, ibanzirizwa n’ibitaramo byahuje abahanzi bo muri Uganda ndetse na Masamba Intore wari waturutse mu Rwanda n’abandi bashyitsi bari bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu cya Uganda.

Ku Cyumweru nibwo Perezida Kagame yageze muri iki gihugu, mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru.

- Advertisement -

Umukuru w’Igihugu akigera muri Uganda, yabanje kuganira na Perezida Museveni, baganira  ku mahoro n’ituze mu Karere nk’uko ibiro bya Perezida Museveni byabitangaje.

Perezida Museveni yagize ati “Ubu tugomba guharanira gukorera hamwe, kubera ko abaturage barababaye bihagije ,Nasabye Perezida Kenyatta nitudahaguruka  nk’Akarere (EAC),Congo ishobora guhinduka nka Sudan.”

Umunyamakuru Andrew Mwenda ni umwe mu nshuti za hafi za Lt Gen Muhoozi wanagize uruhare mu kongera kwiyunga kw’ibihugu byombi, bifitoje bari kumwe na Perezida Paul Kagame

Nyuma yo kuganira kw’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida wa Repubulika yifatanyije n’umuryango wa Museveni mu kwizihiza isabukuru y’umuhungu wabo, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Mu bihe bitandukanye umubano wa Uganda n’u Rwanda wakunze kurangwa n’agatotsi aho Uganda yashinjaga u Rwanda kuba inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano no kwinjira mu nzego z’umutekano muri icyo gihugu.

Mu gihe u Rwanda na rwo rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda baba n’abajya muri Uganda no gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gusa kuri ubu umubano w’ibihugu byombi ukaba ugenda uzahuka, ugenda urushaho kuba mwiza.

Perezida Kagame n’umuryango wa Museveni bakase umutsima bishimira imyaka 48 Lt Gen Muhoozi amaze avutse
Perezida Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro byo kuzahura umubano
Masamba Intore waririmbye mu birori bya Afande Muhoozi yamuhaye impano y’umupira w’Inkotanyi Cyane                                    TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW