Inama y’Abaminisitiri yemeje Ambasaderi mushya wa RD.Congo mu Rwanda

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Mata, 2022 yatangaje ko Jean de Dieu Mitima yemerewe kuba Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Rwanda, afite ikicaro i Kigali. 

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame

Uyu mugabo aje guhagarira igihugu cye mu Rwanda, mu gihe ku wa Gatanu Repubulika ya Demokarasi ya Congo yinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, isanzemo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, Uburundi na Sudan y’Epfo.

Kugena Ambasaderi wa RDC i Kigali hari icyo bivuze…

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira  Demokarasi ya Congo umaze igihe wifashe neza nubwo mu bihe bitandukanye waranzwe no gutokozwa n’ibyakunze kuvugwa  ko u Rwanda rwaba rushyigikira umutwe wa M23, ibintu u Rwanda rwamaganiye kure.

Ambasade ya RDC i Kigali, ifite icyicaro mu Karere ka Nyarugenge mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Kuba RDC igennye Ambasade wayo mushya i Kigali, bigaragaza ubushake bwa Politiki mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye, mu bucuruzi, umutekano n’ibindi..

Ubwo Perezida Antoine Felix Tshisekedi, yasinyaga amasezerano yemerera igihugu cye kuba  mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko usibye kuba bizagura ubukungu bw’Igihugu, kuba muri uyu muryango bizafasha mu guteza imbere ibijyanye n’umutekano n’amahoro.

Yagize ati “Kujya kwacu muri EAC ntabwo bizafasha Igihugu cyacu gusa mu bukungu ahubwo bizakomeza  amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bucuruzi by’umwihariko ubwambukiranya imipaka ndetse n’ibicuruzwa byoherezwa muri Congo bivuye mu Rwanda byagiye byiyongera.

- Advertisement -

Raporo ya Banki y’Isi yo muri uyu mwaka yakozwe n’impuguke zitandukanye, yagaragaje ko kuva 2012-2019, ibyo u Rwanda rwohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiyongereye.

Mu 2012 agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri RDC kabarirwaga muri miliyoni 109$. Mu 2013 karazamutse kagera kuri miliyoni 114$, mu 2014 yageze kuri miliyoni 153$.

Mu 2018 ibyo u Rwanda rwohereza muri Congo byakomeje kwiyongera kugera kuri miliyoni 337$. Aya mafaranga kandi yongeye kuzamuka muri 2019 agera kuri miliyoni 376$.

Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko ibyoherezwa muri Congo byiganjemo ibikomoka ku buhinzi  n’ubworozi. RDC isanzwe ikungahaye ku mutungo kamere nk’amabuye y’agaciro.

U Rwanda na rwo rufite Ambasaderi warwo i Kinshasa, Amb. Vinent Karega.

Inama y’Abaminisitiri yagize François Nkulikiyimfura Ambasaderi w’u Rwanda Bufaransa asimbuye François Xavier Ngarambe. Aho yakoreraga muri Qatar, hoherejwe Igor Marara wari usanzwe ari Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

Inama y’Abaminisitiri yemereye Wang Xuekun guhagararira u Bushinwa mu Rwanda nka Ambasaderi, Daba Debele Hunde yemerewe kuba Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda, na Sommel Yabao Mbaidickoye azahagararira Tchad mu Rwanda afite icyicaro muri Congo Brazaville.

Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW