Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Centrafrica zambitswe imidari

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida wa Central African Republic yambika Col Augustin MIGABO umudari w'umuyobozi w'ingabo

Perezida wa Central African Republic, Prof. Faustin Archange Touadéra yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda zimaze umwaka ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cye azishimira akazi zakoze mu kugarurayo umutekano.

Perezida wa Central African Republic yambika Col Augustin MIGABO umudari w’umuyobozi w’ingabo

Uyu muhango wabereye ku Biro bya Perezida, Palais de la Renaissance, i Bangui.

Perezida Archange Touadéra ubwe yari muri uyu muhango,  ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo za kiriya gihugu, Gen Zephélin Mamadou.

Uyu muhango wanitabiriwe n’Umuyobozi w’abadipolomate b’u Rwanda muri kiriya gihugu, Olivier Kayumba.

Hatanzwe imidari yo mu bwoko 4. Ukuriya ingabo yambitswe Umudari w’icyubahiro “Grade de commandeur”. Ba Ofisiye bambitswe “Grade de Officiers”, ba Ofisiye bato bahawe uwitwa “Grade de Chevalier”. Abasirikare bato mu mapeti bambitswe uwitwa “Grade d’ Etoile du Mérite Militaire”.

Perezida wa Central African Republic, Prof. Archange Touadéra yashimiye ingabo z’u Rwanda akazi zakoze

Perezida wa Central African Republic, Prof. Archange Touadéra yashimye uruhare ingabo z’u Rwanda zagize mu kurengera abaturage mu bihe byari bikomeye.

Ati “Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zabaye ingenzi mu gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano ku baturage ba Central African Repubalic.”

Ukuriya ziriya ngabo za batayo ya 8 (Rwabatt8), Col Augustin MIGABO yashimiye Umukuru wa kiriya gihugu kuba yashimye ibikorwa by’ingabo ayoboye mu mezi 12 ashize.

Yavuze ko kuba abasirikare b’u Rwanda bahawe imidari ari ikimenyetso cy’ikinyabupfura, kwihangana n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cy’amezi 12 bari mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA.

- Advertisement -

Akaba yaranashimiye ubuyobozi bw’ingabo z’amahanga ziri muri Central Africa kugarurayo amahoro muri rusange.

IVOMO: RDF Website

UMUSEKE.RW