Kamonyi: Ikamyo yagonze imodoka 9 benshi barakomereka

UPDATED: Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Irere  yabwiye  UMUSEKE ko kugeza ubu abantu 32 ari bo bakomerekeye muri iriya mpanuka kandi ko bari kwitabwaho n’abaganga.

Ati “Nta muntu witabye Imana muri iriya mpanuka kugeza ubu, abo impanuka yagizeho ingaruka ni 32. Bamwe bajyanywe ku Bitaro bya Rukoma, abandi bajyanywa ku Bitaro bya Nyarugenge, abakomeretse byoroheje ari bo benshi bavuriwe ku Kigo Nderabuzima cya Gacurabwenge.”

SSP Irere yasabye abakoresha umuhanda kurangwa n’ubushishozi kandi bagasuzumisha ikinyabiziga ku gihe.

Ati “Turasaba abakoresha umuhanda ko bakoresha ubwitonzi bushoboka bitewe n’imiterere y’umuhanda ubwawo. Kubera ko nka hariya habereye impanuka ni ahantu hari amakorosi kandi hamanuka. Iyo utwaye ikinyabizga ukagera ahantu nk’aho bisaba ubundi bwitonzi. Ikindi ni ugusuzumisha ikinyabiziga n’ikindi gihe cyose bibaye ngombwa mbere yo gufata urugendo.”

 

INKURU YABANJE: Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mata 2022, mu Murenge wa wa Gacurabwenge mu Karere ka ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye, Polisi ivuga ko nta we yahitanye.

Ikamyo ya HOWO ni yo yateje impanuka nk’uko Police ibivuga

Imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo 10 pneus yabuze feri igonga izindi modoka icyenda, abantu bari bazirimo bamwe barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi Ishami ryo mu muhanda, SSP Irere Rene, yabwiye UMUSEKE ko ari imodoka yavaga mu Karere ka Muhanga igana i Kigali, igeze ku Kamonyi icika feri niko kugonga izindi.

Ati “Ikamyo yari iturutse mu Karere ka Muhanga iza i Kigali, igeze munsi y’aho Akarere ka Kamonyi kubatse, hari ahantu hamanuka kera bajyaga bacururiza imboga hitwa mu “Rwabashyashya” ibura feri igonga izindi.”

- Advertisement -

SSP Irere yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana abakomeretse, ndetse ko nta witabye Imana gusa ko abakomeretse bihutanywe kwa muganga.

Iyi kamyo Polisi ivuga ko yagonze izindi modoka 9

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW