Menya uburyo APR yegukanye Stade Ikirenga y’i Shyorongi

Hashize igihe kijya kungana n’imyaka ibiri, ikipe ya APR FC ikoresha ikibuga cya Stade Ikirenga giherereye i Shyorongi nk’icyayo bwite nubwo iyi kipe atari yo yacyubatse.

Abakinnyi ba APR FC bakorera imyitozo kuri Stade Ikirenga

Iyi Stade iri mu Karere ka Rulindo, yubatswe mu 2015 ubwo aka Karere kayoborwaga na Kangwagye Justus. Intego yari uko izajya yifashishwa n’ikipe y’aka Karere.

Gusa, kuba ikipe ikomeye iri mu Karere ka Rulindo ari SORWATHE FC iri mu Cyiciro cya Kabiri ndetse ikaba ikinira i Kinihira, iyi stade yamaze igihe idakoreshwa.

Nubwo yatangiye kuhakorera mu myaka ine ishize, hashize umwaka APR FC yeguriwe iyi stade igizwe n’ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano bwiza (Tapis Synthétique) ndetse iyifashisha mu myitozo no mu mikino ya gicuti itandukanye.

Kuva mu 2017, ubwo APR FC yabaga iri gutegura imikino ikomeye, yagiye ikorera umwiherero mu Karere ka Rulindo, ikanahakorera imyitozo cyane ko ari ahantu hitaruye Umujyi wa Kigali hatuma umukinnyi yerekeza ibitekerezo bye byose ku kazi.

Ahari iki kibuga hari n’ibindi bikorwa remezo birimo ubusitani bwiza na Hotel ya Dian Fossey-Nyiramacibiri.

Uko byagenze kugira ngo APR FC yegurirwe ibi bikorwa remezo!

Ibyo bikorwa remezo byose ubu biri mu maboko ya APR FC, ikipe y’ingabo z’Igihugu byose bireberwa Minisiteri y’Ingabo.

Kayiranga Emmanuel, wahoze ayobora Akarere ka Rulindo, ubwo yari akiri mu nshingano zo kuyobora aka Karere, yavuze ko ibi bikorwa byavuye mu maboko yako mu 2020, gusa ntiyigeze atanga amakuru arambuye y’uburyo byagenze ngo byegurirwe iyi kipe y’Ingabo.

- Advertisement -

Ati “Twabeguriye ibyo bikorwa remezo mu mpera za 2020.”

Nubwo Kayiranga icyo gihe yanze kuvuga inzira byanyuzemo ngo ibi bikorwa remezo bijye mu maboko y’Ingabo z’Igihugu zifite APR FC, hari amakuru yizewe avuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kubona ko Akarere ka Rulindo gahomba byinshi kuko ibi bikorwa remezo bitakoreshwaga.

Bivugwa ko ubuyobozi bwa APR FC ari bwo bwateye intambwe ya mbere bukegera Akarere ka Rulindo busaba ibi bikorwa remezo, hagatangira urugendo rw’ibiganiro bigamije kureba inzira zemewe z’amategeko byakorwamo.

Amakuru avuga ko aka Karere kagishije inama izindi nzego nkuru ku gitekerezo cy’Ubuyobozi bwa APR FC, biza kwanzurwa ko biciye muri Minisiteri y’Ingabo iyi kipe isubiza Rulindo amafaranga kakoresheje mu kubaka ibyo bikorwa remezo byose uko ari bitatu.

Nta mubare nyakuri w’amafaranga APR FC yahaye Akarere ka Rulindo uzwi, gusa bivugwa ko bijya kubakwa byari byatwaye miliyari 1,5 Frw ari na yo kasubijwe.

Kayiranga wabaye Mayor wa Rulindo yemera ni uko ibi bikorwa remezo byatanzwe biciye mu itegeko rya Leta rigena uko ibigo bya Leta bishobora guhererekanya ibikorwa remezo cyangwa ibindi.

Ati “Hari itegeko rya Leta rivuga uburyo Akarere gatanga umutungo wako. Ni ryo ryakurikijwe hanyuma ibyo bikorwa remezo uko ari bitatu tubyegurira Minisiteri y’Ingabo, ntabwo ari APR FC.”

Gusa kugeza ubu, ntabwo Ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo bwemera ko bwaba bwaramaze kwegurirwa iyi Stade burundu nk’uko Chairman w’iyi kipe, Lt. Gen Mubarakah Muganga abivuga.

Ati “Kugeza ubu APR FC ibarizwa hariya i Shyorongi mu bijyanye n’aho ikorera imyitozo. Kandi muri Politiki ya Minisiteri y’Ingabo harimo uburyo badufasha kubona ibikorwa byacu tukigira nk’amakipe y’Ingabo, yaba aho dushobora kwitoreza n’aho dushobora gukinira. Nibihurirana rero n’uko Stade ya Shyorongi iri ku isoko ngira ngo twaba aba mbere mu kuyirangura.”

APR FC ni yo kipe ihagaze neza mu Rwanda muri iki gihe, yaba mu kibuga no hanze yacyo. Ni yo yonyine ifite ikibuga cy’imyitozo yigengaho, ni na yo kandi itajya irangwamo ibibazo by’amikoro bya hato na hato nko kudahemba abakinnyi cyangwa abakozi n’ibindi bivugwa mu yandi makipe.

Iyi kipe ni ubukombe mu Rwanda, kuko ni yo ibitse ibikombe byinshi bigera kuri 19 bya Shampiyona mu myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ndetse ni yo ikunda kugira umubare munini w’abakinnyi bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Stade Ikirenga yamaze kwegurirwa APR FC
Abakinnyi bakorera imyitozo ku kibuga cyiza

UMUSEKE.RW