Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe mu Rwanda, Meteo Rwanda, cyaburiye abaturage b’u Rwanda by’umwihariko abatuye mu bice byiganjemo Amajyepfo no mu Mujyi wa Kigali, ko ku matariki yo kuva 22-30 Mata, hateganyijwe imvura idasanzwe.
Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mata 2022, Meteo Rwanda yagize iti “Hashingiwe ku iteganyagihe ry’iminsi icumi ryatanzwe ku itariki ya 20 Mata 2022, hateganyijwe imvura nyinshi iri hejuru y’iyari isanzwe igwa. Meteo Rwanda iramenyesha abaturarwanda ko imvura nyinshi ikomeje kugeza tariki ya 30 Mata 2022.”
Imvura ikaba iteganyijwe cyane cyane mu ijoro ryo ku wa 25, irya tariki 26 no ku munsi w’itariki ya 27 Mata, 2022, mu ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba, mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Gisagara n’igice cy’uburengerazuba bwa Muhanga, Ruhango na Nyanza.
Abanyarwanda ndetse n’inzego zifite inshingano mu gukumira ibiza, bagiriwe inama yo gufata ingamba zo guhangana n’iyi mvura.
Meteo Rwanda itangaje ibi mu gihe raporo ya Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi yo ku wa 23 na 24 Mata 2022, itangaza ko imvura yaguye kuri ayo matariki yatwaye ubuzima bw’abantu 11 abandi 13 barakomereka, inzu zigera mu 100 zirasenyuka.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW