Mozambique: Umukobwa wahambwe muri 2021 bamubonye ari muzima “bati yazutse”

Umwana w’umukobwa iwabo batuye mu Majyaruguru ya Mozambique byari byemejwe ko yapfuye ndetse mu Ugushyingo 2021 habaho imihango yo kumushyingura, ariko ab’iwabo bongeye kumubona ari muzima.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko amaze igihe akora imirimo mu isambu ya Nyirarume mu gihe abandi bemeza ko yapfuye bakamuhamba

Inkuru idasanzwe iravugwa mu gace k’ahitwa Lindi.

Abaturage bavuga Eurélia Manuel Benjamim yazutse akava mu bapfuye kuko bari bazi ko bamuhambye, gusa we avuga ko amaze igihe kinini akora imirimo mu isambu ya Nyirarume.

Umuyobozi mu Karere ka Montepuez, yabwiye televiziyo ya Mozambique ko uriya mukobwa yapfuye ndetse arashyingurwa.

Ati “Bakoze imihango yose ijyanye no kumushyingura, ndetse bakoze n’umuhango wo kujya gusura imva ye. Imva ye irahari ntiyigeze itabururwa.”

Iyi nkuru yateye amatsiko abashakashatsi, ndetse itsinda ryabo ryagiye muri kariya gace ka Lindi gukora iperereza bagenzura uwahambwe muri iriya mva, cyangwa niba hari ikindi cyashyizwemo.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW