MTN yashimiwe uruhare igira mu kurengera ibidukikije

Minisitiri w’Ibidukikije,Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, yagaragaje uruhare ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda gifite mu kugabanya ihumanya ry’ikirere no kurengera ibidukikije muri rusange.

Minisitiri Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yashimye umushinga wa MTN wo kubungabunga ibidukikije 

Ibi byatangajwe ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mata2022,MTN Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo yise “MTN Project Zero” ugamije kurengera ibidukikije,yamurikaga ibikorwa byayo byo gutangira gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu kugabanya ikoreshwa ry’amashanyarazi hagamijwe kugabanya umwuka uhumanya ikirere.

Ni igikorwa cyabereye ahari ibikorwa byose bya tekinike bya MTN Rwanda (MTN Innovation Hub) I Remera mu karere ka Gasabo.

Minisitiri w’ibidukikije Dr MUJAWAMARIYA Jeane D’Arc aganira n’Abanyamakuru,yavuze ko umushinga MTN Project Zero ugana mu cyerekezo uRwanda rwihaye cyo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse ko ari no kubaka uRwanda rwifuzwa.

Yagize ati ’’Uyu mushinga wa MTN Project Zero,ni umushinga mu by’ukuri nakwita umushinga w’icyerekezo. Icyerekezo igihugu cyacu kirimo,cyane cyane icyo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere,ndetse no kugira ngo tugire rwa Rwanda twifuza.”

Yakomeje ati “U Rwanda rubungabunga ibidukikije, u Rwanda ruduha umwuka mwiza,u Rwanda ruduha amazi meza,u Rwanda ruduha ingufu z’amashanyarazi zishobora kubonwa na buri muntu wese“.

Kugira ngo MTN  ishyire mu bikorwa uyu mushinga,yafatanije na sosiyete ya SAWA ENERGY itanga ingufu z’imirasire y’izuba mu gufasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse bigakorwa ku giciro gito ugereranyije no gukoresha amashanyarazi.

Umuyobozi wayo, Samuel Kaufman,avuga ko uretse kuba bakorana na MTN RWANDA,bakorana n’ibindi bigo binini yaba iby’itumanaho, za kaminuza,ibitaro n’ahandi, nka hamwe mu hakoresha umuriro w’amashanyarazi mwinshi ,mu buryo bwo gukomeza kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse no kugabanya ibiciro bitangwa ku mashanyarazi.

Itegeko rigenwa n’ikigo ngenzuramikorere RURA,rivuga ko abafatanyabikorwa bigenga badashobora gutanga ingufu z’imirasire y’izuba ku kigero kirenze kilowate 50.

- Advertisement -

Izi kilowate 50, MTN ivuga ko zingana na 3% by’umuriro wose bakoresha mu nyubako za MTN. Ivuga kandi ko aka 3% kagabanyije nibura toni 124 MTN yahumanyagaho ikirere ku munsi.

URwanda rufite intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

Umuyobozi mukuru wa MTN Mitwa Kaemba Ng’ambi avuga ko uyu mushinga witezweho kugabanya ibyangiza ikirere
MTN yafatanyije SAWA ENERGY itanga ingufu z’imirasire y’izuba mu gufasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere
Samuel Kaufman umuyobozi wa Sawa Energy aganira n’abanyamakuru

Sawa Energy isanzwe ikorana n’ibigo birimo ibitaro, amashuri n’ibindi

 

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW