Musanze: Umwarimu arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza impyiko mu Buhinde

Munezero Jean n’umwarimu mu ishuri ry’imyuga rya ESTB i Musanze ufite inararibonye mu mibare, akaba atuye mu karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza, amaze imyaka igera kuri ine arembejwe n’uburwayi bw’impyiko, afite abana 2 n’umugore, arasaba ubufasha kugira ngo ajye kwivuza mu gihugu cy’Ubuhinde.

Munezero Jean amaze imaka Ine arwaye impyiko arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza mu Buhinde

Ubu afashwa n’imashini mu kuyungurura amaraso kuko impyiko ze zidakora kandi ubwo buvuzi buhagaze, ngo ntiyamara ibyumweru bitatu agihumeka, ariho ahera asaba gufashwa ngo abe yajya kwivuriza mu Buhinde agasimburirwa impyiko.

Hari abantu bamwe bagiye bamwemerera impyiko ariko bikageraho bakisubira maze uburwayi bwe bugasubira inyuma, hakazamo n’ikibazo cy’amafaranga bigatuma atavurwa ngo akire.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, Munezero yavuze ko amaze imyaka ine afashwa n’imashini iyungurura amaraso ye buri cyumweru.

Munezero ati ” Natangiye gukoresha imashini iyungurura amaraso (Dialyse) muri 2017, ni akazi gakorwa n’imashini mu gihe impyiko z’umuntu ziba zitagifite ubushobozi.”

Munezero yakomeje avuga ko atanga ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda buri cyumweru, kandi ashimira leta kuko yagiye imufasha muri ibyo bibazo ahura nabyo.

Kubera igihe amaze arwaye afashwa n’imashini, avuga ko ubushobozi bwamaze kumushiraho atirengagije gushyira umuryango we mu kaga ngo umurwaneho, ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Ati “ Umugore wanjye yaracuruzaga ariko ubu amafaranga yaramushiranye kubera uburwayi bwanjye, kuko buri igihe umugore wanjye yahoranaga impungenge y’ubuzima bwanjye ,ibyo byatumaga n’amafaranga adutunga yose yarayashiriraga mu kumvuza.”

Munezero yavuze ko ubushobozi bwamaze kumushirana kugeza n’ubwo adashobora kubona amafaranga yo kwishyurira abana ishuri.

- Advertisement -

Ati” Ubu aho ngeze ubuzima burankomeranye, umuryango waririye urimara kugira ngo bashobore kunyitaho ariko biranga, ubu abana bigaga mu mashuri meza bayavuyemo, na ho umugore igishoro cyarashize.”

Avuga ko yakomeje gufashwa n’abagiraneza barimo abo bakoranaga, abo biganye n’izindi nshuti ariko ubushobozi bumaze gukendera.

Akomeza avuga ko bamuhagaritse adashobora kumara n’ibyumweru bitatu agihumeka kuko impyiko ze zangiritse cyane, akaba arimo gushaka uburyo yazajya kwivuza mu Buhinde, kuzisimbuza kuko yabonye umugiraneza wemera kumwitangira akamuha iye.

Munezero ati” umugore wanjye yanyemereye kumpa impyiko ariko ndikubura ubushobozi bwo kujya kwivuza ,ubu nsabwa miliyoni 15 kugira ngo mbashe kujya mu Buhinde, Leta yampaye ubufasha bwo kumvuza ariko ibindi nsabwa biri mu biganza byanjye kuko nzamarayo amezi abiri mu gihe
ndi gukurikiranwa n’abaganga.”

Munezero akeneye amafaranga y’urugendo no kubatunga hamwe n’aho bazaba bagezeyo, hakaba hakenewe abarirwa muri miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ahamagarira abafite umutima utabara kumufasha kugira ngo ashobore kuvurwa agaruke mu muryango, ndetse ashobore gukomeza akazi ko kurerera u Rwanda.

Ati “Ndi umurezi ubikunda, ndi umubyeyi ukunda umuryango wanjye, ndasaba abagira neza kumfasha kugira ngo abana banjye bashobore gukomeza kubona papa wabo, n’umugore wanjye yo kuba umupfakazi, buri wese ashobora kwitanga uko ashoboye agafasha ubuzima bwanjye.”

Munezero avuga ko yakunze akazi ko kwigisha, akagira inzozi zo kwigisha abana b’u Rwanda nawe agatanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Ati” Ningira amahirwe nkabona impyiko nkakira neza mfite icyizere ko nzasubira mukazi kanjye nkakomeza nkarera abana b’u Rwanda.”

Zimwe mu nama atanga ni kunywa amazi menshi kandi abantu bakirinda kunywa inzoga nyinshi kuko zigira ingaruka ku mpyiko.

Ku wakwifuza kugira ubufasha agenera Munezero, yamubona kuri telefone ngendanwa ye ari yo 0788570249.

Mu minsi itambutse Munezero Jean yari apfuye ariko Imana ikinga akaboko

 

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW