Nigeria: Abantu 110 bishwe n’umuriro ahacukurwa ibikomoka kuri Peteroli

Igipolisi muri Nigeria cyavuze ko abantu basaga 110 bahitanwe n’umuriro watewe n’iturika ry’uruganda rucukura ibikomoka kuri Peteroli mu buryo butemewe n’amategeko.

Impanuka y’umuriro yabaye ku wa Gatanu

Amakuru dukesha AFP avuga ko Polisi yatangaje ko abo bantu bahiriye mu ruganda ruri hagati ya Leta ya Rivers na Imo. Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022.

Usibye abapfuye, urwego rw’ubuzima rwatangaje ko hari inkomere nyinshi zikomeje kwitabwaho.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata, Ibiro bya Perezida Muhammadu Buhari byavuze ko iyi mpanuka ari akaga gakomeye ku gihugu.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatanze itegeko ryo guhiga bukware abatera inkunga urwo ruganda bakagezwa imbere y’amategeko.

Perezida Buhari yahise ategeka ko abashinzwe umutekano n’iperereza bongera ingufu mu gufunga ahacukurwa ibikomoka kuri peteroli hose mu gihugu hakora hadakurikije amategeko.

Impanuka ku hacukurwa ibikomoka kuri peterori yahitanye benshi muri Nigeria yabaye mu 1998 mu Mujyi wa Jesse aho yahitanye abantu 1.000.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW