Nyanza: RIB ifunze uwateye ibyuma ihene y’uwarokotse Jenoside

Mu mudugudu wa Cyeru mu kagari ka Gasagara mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza haravugwa umuntu watawe muri yombi akekwaho gutera ibyuma ihene y’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iyi hene yatewe ibyuma munda y’amaganga

Kuwa 25 Mata 2022 ku makuru yatanzwe n’umukuru w’umudugudu wa Gasagara avuga ko umubyeyi witwa Mukantabana Oliva w’imyaka 53 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ihene ye yaragije mu rugo rw’uwitwa Hakizimana Pontien w’imyaka 48 y’amavuko, na we utuye muri uyu mudugudu, bayisanze mu kiraro aho yari iziritse iri kumwe n’izindi zo muri urwo rugo, bayitera ibyuma mu nda y’amaganga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko hari umuntu watawe muri yombi.

Ati“Hari umuntu watawe muri yombi ukekwaho kubigiramo uruhare washyikirijwe RIB ngo akurikiranwe.”

Mayor Ntazinda yakomeje avuga ko iperereza rikomeje kuko hari ibyagaragaje ko uwatawe muri yombi akwiye gukekwa ariko bidakwiye gutangazwa kuko bishobora kwica iperereza.

Ati“Bishobora kuba bifitanye isano n’ingengabitekerezoya jenoside ariko biracyari mu iperereza.”

Amakuru UMUSEKE wamenye nuko ihene yagaruwe mu rugo rwa nyirayo (Mukantabana Olive) aho irimo kwitabwaho n’umuvuzi w’amatungo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwasabye abaturage b’aka Karere kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside kuko ariyo yagejeje ahantu habi u Rwanda.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW/Nyanza

- Advertisement -