Nyanza: Umugabo afunzwe akekwaho gupfobya Jenoside

Mu Mudugudu wa Kimiyumbu mu Kagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza haravugwa umugabo watawe muri yombi akekwaho kuvuga amagambo apfobya jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Kuri Polisi sitasiyo ya Mukingo hari umugabo witwa Nyabyenda Vincent w’imyaka 32 y’amavuko watawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gupfobya jenoside,bikekwa ko yagikoze ubwo mu isambu y’uwitwa Mukampazimaka Anné Marie w’imyaka 61 y’amavuko habonekagamo umubiri w’umuntu bivuzwe n’uwitwa Bernard wahatishije ubwo yarimo ahahinga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko ukekwaho icyaha yigeze kwatisha uriya murima.

Ati“Yavuze amagambo arimo ipfobya rya jenoside yakorewe Abatutsi kandi bigaragara ko nawe uwo murima yigeze kuwukodesha, kandi hari n’ibimenyetso bigaragaza ko uwo mubiri hari ukundi ushobora kuba wari warabonetse.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko ukekwa yabwiye Bernard ngo “Ni ikigoryi ngo uriya mubiri yabonye yabivugiye iki? Yawerekaniye iki?ngo iyo abyihorera byarikumutwara iki?.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza busaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside kuko bigira ingaruka zikomeye bikanagira ingaruka kumuryango we ndetse n’iterambere ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Théogène NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW/Nyanza