P.Kagame ategerejwe i Brazzaville mu ruzinduko rw’akazi

Ibaruwa yo ku itariki 9 Mata, 2022 yanditswe n’Ibiro bya Perezida muri Congo Brazzaville, ivuga ko Perezida Denis SASSOU N’GUESSO, yararitse Perezida Paul Kagame, ndetse uyu munsi akaba ategerejwe i Brazzaville.

Brazzaville yiteguye kwakira Perezida Paul Kagame

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame azarusoza tariki 13 Mata, 2022 nk’uko biri muri iyi baruwa. Uru ruzinduko rujyanye n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye.

Abakuru b’Ibihugu baragirana ibiganiro byihariye ari bonyine, ndetse biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame arageza ijambo kuri Congres, ni ukuvuga Imitwe ibiri igize Inteko ishinga amategeko ya Congo iri hamwe.

Binateganyijwe ko hazasinywa amasezerano anyuranye y’ubufatanye.

Ku wa Kabiri, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis SASSOU N’GUESSO bazasura Umujyi wa Oyo uri mu gace kitwa Cuvette, hakaba ari muri Km 400 kure ya Brazzaville, hakaba hakorerwa ubworozi buteye imbere.

Congo Brazzaville icumbikiye Abanyarwanda 8 460 bahahungiye mu 1994, ubu ntibagifite sitati y’impunzi kuva muri 2017. Aho gutahuka, basaba kuba bahabwa ubwenegihugu bakaguma muri Congo.

Umwe muri abo Banyarwanda witwa Aloïse Bayingana yabwiye Radio RFI ati “Abantu badafite sitati y’impunzi bagera 8 460. Turasaba Abayobozi ba Congo batwakiriye hakaba hashize imyaka 25 kuduha ubwenegihugu. Ubu bwenegihugu turabukeneye. Turasaba Leta kuduha ibyangombwa byatwemerera kujya aho dushaka nta cyo twikanga.”

Abanyarwanda bahungiye muri Congo ngo bari mu bice byose by’igihugu, bamwe bakora ubuhinzi, abandi ni abacuruzi, ngo bagerageje kwandika basaba ubwenegihugu ariko baracyategereje icyemezo cy’ubuyobozi.

Umubano wa Congo n’u Rwanda uriho kuva tariki 12 Mata, 1982.

- Advertisement -

Tariki 8 Mata, 2022 Perezida Paul Kagame yari i Nairobi muri Kenya mu isinywa ry’amasezerano yinjiza Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba, mbere yaho tariki 04 Mata, 2022 Parezida Kagame yari yasuye Zambia.

UMUSEKE.RW