Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Jamaica mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yakomeje gutanga amakuru ku rugendo rwa Perezida Paul Kagame.
Abayobozi Bakuru ba kiriya gihugu bari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga, Norman Manley International Airport kiri mu mujyi wa Kingston baje kwakira Perezida Paul Kagame.
Umuyobozi w’ikirenga wa Jamaica, Sir Patrick Allen, na Minisitiri w’Intebe, Andrew Holness bombi bari bahari.
Perezida Paul Kagame azasoza uruzinduko rwe muri kiriya gihugu tariki 15 Mata, 2022.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azagirana ibiganiro n’Abayobozi ba Jamaica, iki gihugu kikaba cyaratangije ibikorwa byo kwizihiza imyaka 60 kibonye ubwigenge.
Ubu bwigenge Jamaica yabubonye tariki 6 Kanama, 1962 ibihawe n’Ubwongereza.
AMAFOTO@ JISNews Twitter
UMUSEKE.RW