P. Kagame yageze muri Jamaica mu ruzinduko rw’akazi

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Jamaica mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Umuyobozi w’ikirenga wa Jamaica, Sir Patrick Allen, na Minisitiri w’Intebe, Andrew Holness bombi bakira Perezida Kagame ku kibuga cy’indege

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yakomeje gutanga amakuru ku rugendo rwa Perezida Paul Kagame.

Abayobozi Bakuru ba kiriya gihugu bari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga, Norman Manley International Airport kiri mu mujyi wa Kingston baje kwakira Perezida Paul Kagame.

Umuyobozi w’ikirenga wa Jamaica, Sir Patrick Allen, na Minisitiri w’Intebe, Andrew Holness bombi bari bahari.

Perezida Paul Kagame azasoza uruzinduko rwe muri kiriya gihugu tariki 15 Mata, 2022.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azagirana ibiganiro n’Abayobozi ba Jamaica, iki gihugu kikaba cyaratangije ibikorwa byo kwizihiza imyaka 60 kibonye ubwigenge.

Ubu bwigenge Jamaica yabubonye tariki 6 Kanama, 1962 ibihawe n’Ubwongereza.

Perezida Paul Kagame asuhuza Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu
Abayobozi Bakuru ba Jamaica bari ku kibuga cy’indege bategereje Perezida Paul Kagame

AMAFOTO@ JISNews Twitter

UMUSEKE.RW

- Advertisement -