Perezida Kagame yagaragaje isano riri hagati ya Afurika na Jamaica

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko hari isano iri hagati ya Afurika ndetse na Jamaica, ahishura ko igitekerezo cyo gushyiraho Afurika yunze Ubumwe gikomoka muri Jamaica, by’umwihariko ku Ntwari ya Mbere y’icyo gihugu, Marcus Garvey.

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifitanye isano rya hafi na Jamaica

Ibi yabigararutseho ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata 2022, yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica.

Umukuru w’Igihugu ari muri icyo gihugu kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru mu ruzinduko rw’akazi ku butumire bwa Minisitiri w’Intebe, Andrew Holness.

Perezida Kagame yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho Afurika Yunze Ubumwe kitari impanuka, avuga ko isano ryabyazwa umusaruro rikagirira inyungu impande zombi.

Ati “Kwishimira ibyo duhuriyeho nk’Abanyafurika ndetse na Diaspora Nyafurika bidufasha guhangana n’ibibazo by’iyi Isi tubamo kugeza n’uyu munsi, duhora twibutswa ko dukwiriye gukorera hamwe no gufashanya.”

Yakomeje ati “Mbafitiye ubutumwa uyu munsi, ntabwo turi abantu bataziranye. Mu miterere itandukanye yacu, dusangira imico rusange. Abantu bacu bagira umuhate, bakaba abahanga kandi nk’uko amateka dusangiye abyerekana, bakagira intumbero.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihe kigeze ngo  Afurika ndetse n’ibihugu biri muri Caraibe bigirane ubufatanye binyuze mu miryango bihuriramo ya CARICOM.

Ati “Igihe kirageze ngo Afurika n’ibihugu biri muri Caraibe bifatanye mu buryo bwihuse kandi burambye, binyuze mu miryango duhuriramo ndetse no hagati y’Ibihugu.”

Yakomeje ati “Nk’u Rwanda turajwe inshinga no gukorana na Jamaica mu buryo bwimbitse tugasangira ubunararibonye mu bucuruzi n’ishoramari, kimwe n’ubumwe bw’Ibihugu ndetse no guteza imbere abaturage.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yakiriwe na Guverineri Mukuru wa Jamaica…

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo, Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Kane, nyuma yo kugeza ijambo ku Nteko Ishingamategeko, yakiriwe na Guverineri Mukuru wa Jamaica, Sir Patrick Allen na Mme Lady Allen.

Perezida Kagame kandi yahuye n’Umuyobozi w’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica akaba ari n’Umuyobozi w’ishyaka People’s Natonal Party, Mark J.Golding ari kumwe na Depite Lisa Hanna, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye.

Mu bindi bikorwa ni uko Perezida Kagame, yasuye ahashyinguye intwari za Jamaica, National Heroes Park, ku murwa mukuru Kingston.

Perezida Kagame yakiriwe na Guverineri Mukuru wa Jamaica Sir Patrick Allen,na madamu we Lady Allen .
Umukuru w’Igihugu yakiriwe ku meza na Guverineri Mukuru wa Jamaica Sir Patrick Allen na Madamu we Lady Allen
Perezida Kagame kandi yahuye n’Umuyobozi w’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW