*Akarere kabwiye UMUSEKE ingamba gafite mu guhangana n’ibiza by’umwihariko inkangu
Abana babiri bagwiriwe n’umusozi bitewe n’inkangu, ababibonye bavuga ko bari bagiye kuvoma inzego zitandukanye ziracyabashakisha nk’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabitangarije UMUSEKE.
Ibi byabereye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Kavomo, mu Mudugudu wa Huye mu Karere ka Rubavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye UMUSEKE ko ahantu habereye inkangu atari ubwa mbere hagerwaho n’ikibazo cy’ibiza, gusa ko mu gihe Akarere kateganyaga kuhatera ibiti ari bwo biriya byago byabaye.
Abagwiriwe n’umusozi ni Uwiduhaye Clementine w’imyaka 5 na Bigenimana Cyprien w’imyaka 6.
Aganira n’UMUSEKE, yagize ati “Hambere imvura yaraye igwa, umubande wose uturuka ruguru uramanuka [ahabereye inkangu] gusa icyo gihe nta muntu watwaye. Noneho dutegereje kugira ngo habanze humuke duteremo ibiti, ibyabaye ni uko imvura yaraye igwa, bucya mu gitondo na hari hasigaye mu mpande, ikindi gice cy’umusozi kiramanuka gisanga abo bana bagiye kuvoma mu gitondo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko inzego zitandukanye zikomeje gushakisha abo bana, ndetse agashima uko abaturage batabaye ariko ngo abana ntibaraboneka.
Meya Kambogo yavuze ko Imerenge ya Nyundo na Kanama irimo ahantu hahanamye ku buryo iyo imvura igiye hagasoma hamanuka hakagenda kandi hakagenda igice kinini cy’ubutaka, uretse aho n’ahandi hari mu birenge bya Karisimbi nka Bugeshi naho ngo hakunze kuba ibiza biva ku mazi aturuka mu birunga.
Yagize ati “Twari tuzi ko iyimvura ahantu yajyanye birangiye, ahasigaye hatazagenda ariko urumva ko hongeye kugenda, mu buryo burambye rero, icya mbere ni ukwigizayo abantu baturiye hariya hantu, ni ugushaka ubushobozi tukabimura, icya kabiri ni ukuhatera ibiti, kuko ahari ishyamba biragaragara ko hatari hamanuka. Nibwo buryo burambye naho ubundi twajya duhora dutaka ko abaturage bacu batwawe n’inkangu.”
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko bakomeza gushakisha bariya bana imirambo yabo yaboneka bagashyingurwa, kandi ngo ubuyobozi buzabitangamo ubufasha.
Meya Kambogo yihanganishije imiryango y’abo bana ndetse anasaba kandi abaturage kwirinda gutura ahantu hashobora kubashyira mu kaga.
Ati “Turihanganisha imiryango yabuze abana babo kandi tubabwira ko Akarere kifatanyije na bo, ariko tubwira abaturage na none, umuntu ujya gutura yirinde ahantu hashobora guteza ibibazo ndetse n’abatuye ahantu hashobora guteza ibibazo bahimuke, noneho dufatanye gutera amashyamba ndetse n’ibindi bikorwa bidufasha kurwanya isuri.”
Muri Gashyantare uyu mwaka mu Murenge wa Nyundo nabwo inkangu yari yatwaye ubutaka n’imyaka y’abaturage.
Uturere twa Rubavu na Rutsiro two mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu gihe cy’imvura dukunze kwibasirwa cyane n’inkangu, rimwe na rimwe zigatwara ubuzima bw’abantu.
AMAFOTO@RBA Twitter
TUYISHIMIRE Raymond/ UMUSEKE.RW