Rulindo: Umuyobozi yapfiriye mu mpanuka

Dusabimana Niceratha w’imyaka 33 wari Gitifu w’Akagari ka Burehe mu Murenge wa Base yabuze ubuzima nyuma y’uko we na DASSO wari umutwaye kuri moto bakoze impanuka ikomeye.

Dusabimana Niceratha wari gitifu w’Akagari yaguye mu mpanuka ya moto

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, ahagana saa mbili z’ijoro, ibera mu Mudugudu wa Nyangoyi, Akagari ka Cyohoha mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo ku muhanda Rulindo-Gicumbi hafi y’ishuri rya Rwili.

Dusabimana Niceratha wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burehe yari ahetswe kuri moto n’umwe mu bakozi b’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO), impanuka bakoze yabaye ubwo bari bageze mu ikorosi ariko uwari utwaye ananirwa kurikata ata umuhanda, nyakwigendera Dusabimana akaba yaje kuva kuri moto akubita umutwe hasi arakomereka bikomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Niyonshuti Aime, yemeje ko Dusabimana Niceratha wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burehe yapfuye anihanganisha umuryango we.

Amakuru avuga ko DASSO wari utwaye imoto ari gukurikiranwa kubera ko bikekwa ko yari atwaye yanyoye ibisindisha, bikiyongeraho ko nta byangombwa bimwemerera gutwara ibinyabiziga yari afite.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW