Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye abanyamadini n’amatorero gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, bibutswa ko roho nzima itura mu mubiri muzima, nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga.
İbi byatangarijwe mu nama Nyungurana bitekerezo yabaye kuwa 14 mata 2022 yahuje ubuyobozi
bw’Akarere ka Rusizi, abanyamadini n’amatorero ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere yiga ku bibazo bibangamiye umuturage.
Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abanyamadini n’amatorero kwigisha abayoboke babo ibituma bagira ubuzima bwiza, kuko roho nziza itura mu mibiri muzima.
Bimwe mu byo bunguranyeho ibitekerezo bikibagamiye iterambere ry’umuturage harimo abaturage
badafite inzu zo kubamo,abafite izimeze nka Nyakatsi, abangavu baterwa inda , amakimbirane mu
muryango, n’abana bata ishuri.
Abitabiriye inama bagaragarijwe uruhare bagize mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe ndetse n’ibisigaye.
Bashimiwe uruhare rwabo, banibutswa ko urugendo rukomeje hakiri ibibazo byo gushakira umuti.
Nsabayesu Aimable ni umushumba wa ADEPER Ururembo rwa Gihundwe ati” Twe uduhuza ni umuturage, abaturage ninabo bakirisitu tuyoboye, ntabwo twita kubyumwuka gusa,kwizera kutagira
imirimo kuba gupfuye, duhagurukiye gufasha Akarere kacu”.
Aba banyamadini bemeza ko bafite ingo zibanye nabi kandi zifite amatorero n’amadini zibarizwamo, niho bahera biyemeza gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.
Niyonsaba Jeanne d’Arc, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rusizi, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu kurwanya inda ziterwa abangavu no gukumira amakimbirane yo mungo.
- Advertisement -
Ati” Tugiye gushyira imbaraga mu gukumira gutwita imburagihe kubana b’abakobwa, amakimbirane
mu muryango no gushikariza umuryango kugira umuco wo kuganira”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemeje ko iyi nama izajya iba nyuma y’amezi atatu mu rwego rwo kureba aho ibibazo bibangamiye abaturage bigeze bikemurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu iterambere ry’Akarere, abasaba kurushaho kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva kuri ba Mudugudu kugeza ku bakozi b’Akarere ka Rusizi.
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW