Rutsiro: Umurambo w’umwana wishwe n’umugezi wabonetse

Ibiza byatewe n’imvura yaguye kuri uyu wa Mbere mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro byatwaye ubuzima umusore wagwiriwe n’inkangu naho umwana w’imyaka 3 atwarwa n’umugezi.

Imiryango 5 amazu yayo yarasenyutse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Mata 2022, nibwo umurambo w’uyu mwana wari waburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’umugezi wasanzwe mu kiyaga cya Kivu.

Iyi mvura niyo yatumye Kubwimana Jean Paul w’imyaka 22 wo mu Mudugudu wa Munanira, Akagari ka Nkira mu Murenge wa Boneza muri Rutsiro atakaza ubuzima nyuma yo kugwirirwa n’igikuta cy’inzu kigushijwe n’inkangu.

Kuri uwo munsi kandi umwana w’umukobwa w’imyaka 3 yatwawe n’umugezi aburirwa irengero kugeza ubwo umurambo we usanzwe mu kiyaga cya Kivu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudaheranwa Christophe yahamije ko uyu musore yatakaje ubuzima agwiriwe n’igikuta cy’inzu ndetse n’umurambo w’uyu mwana bawubonye mu Kivu.

Yagize ati “Ni abantu babiri babuze ubuzima kubera imvura yaguye ari nyinshi, ni umusore w’imyaka 22 witwa Kubwimana Jean Paul  n’umwana w’umukobwa w’imyaka 3 watwawe n’umugezi wari wuzuye. Umurambo w’uyu mwana wabonetse mu gitondo kuko yari yabuze kuwa mbere.”

Uretse aba bantu babiri batakaje ubuzima kubera ibiza byibasiye Umurenge wa Boneza, Mudaheranwa Christophe yanavuze ko umuhanda uhuza umurenge wa Boneza naa Santere ya Nkomero wari wahagaritse ubuhahirane nubwo babashije gukuramo inkangu ukaba nyabagendwa, gusa ngo basabye ubufasha Akarere bwo kubatiza imashini ikabakuriramo inkangu zananiye abaturage.

Akomeza avuga ko imiryango igera kuri 5 amazu yayo yasenyutse ariko ngo babakodeshereje aho kuba mu gihe batarasanirwa amazu yabo.

Mudaheranwa ati “Hari amazu yasenyutse ku buryo hari imiryango igera kuri itanu twahise tujya gukodeshereza mu gihe cy’amezi n’abiri mu gihe dutegereje ko imvura igabanuka amazu yabo tukayasana. Hari n’imyaka yangiritse cyane cyane imboga zari zihinzwe mu bishanga n’ibibaya, iriya mvura yangije byinshi cyane inateza igihombo abaturage.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi asaba abaturage kurushaho kwitwararika muri iki gihe cy’imvura nyinshi, ibi bijyana nuko abatuye mu manegeka bakwiye kwimuka mu gihe iyi mvura ikomeje kugwa. Basabwa kandi gusibura imirwanyasuri, gufata amazi y’inzu zabo, gutera ibiti n’izindi ngamba zigamije gukumira Ibiza bituruka ku mvura.

Si aha gusa Ibiza bitewe n’imvura bitwaye ubuzima bw’abantu cyangwa ngo byangize ibikorwaremezo kuko ibi biri kuba hirya no hino mu gihugu. Nk’imvura yaguye tariki 23 na 24 Mata 2022 yatwaye ubuzima abantu 11 mu gihugu hose abandi 13 barakomereka n’ibindi birimo amazu y’abaturage arasenyuka.

Meteo Rwanda yaburiye abanyarwanda ko muri iyi minsi hazagwa imvura nyinshi kuruta iyaguye, isaba abantu kurushaho kwitwararika.

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW